Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports zirifuza Peter Agbrevor

Mu gihe habura iminsi micye ngo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifungure imiryango tariki 1 Mutarama 2023, amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports, yatangiye kurambagiza rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbrevor.

Kugeza ubu muri shampiyona ya 2022-2023 Agbrevor amaze gutsinda ibitego 5
Kugeza ubu muri shampiyona ya 2022-2023 Agbrevor amaze gutsinda ibitego 5

Ibi Kigali Today yabihamirijwe n’uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi, Emmanuel Nduwayezu wavuze ko amakipe arimo kurwanira ibikombe yose havuyemo APR FC ikinisha Abanyarwanda gusa, arimo kwifuza uyu mukiriya we ariko binashoboka ko yaguma i Musanze.

Yagize ati “Aya makipe asa nk’aho arwanira ibikombe turimo kuganira ukuyemo APR FC, turi mu biganiro na Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports. Turimo kureba ibiri mu nyungu z’umukinnyi ku musaruro n’ibindi, kimwe n’uko ashobora kuguma i Musanze.”

Emmanuel Nduwayezu yakomeje avuga ko n’ubwa ayo makipe yose yagaragaje ko yifuza Peter Agbrevor, ariko Kiyovu Sports ubu ariyo iri kubigendamo gacye kuko badaheruka kuganira mu bihe bya vuba, gusa ko nayo yigeze kugaragaza ubushake.

Amakuru Kigali Today ifite ni uko ikipe ya Musanze FC yiteguye kurekura Peter Agbrevor mu gihe cyose yahabwa miliyoni 15 Frw, nk’uko biri mu ngingo z’amasezerano bagiranye mu gihe yakwifuza kuyisohokamo cyangwa se hari umwifuza.

Peter Agbrevor w’imyaka 19 y’amavuko nk’uko abyivugira, yasinyiye ikipe ya Musanze FC imyaka ibiri mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2021-2022 avuye muri Etoile de l’Est yari imanutse mu cyiciro cya kabiri, kugeza ubu mu mikino 15 ibanza ya shampiyona amaze gutsindira Musanze FC ibitego bitanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka