Rayon Sports, APR Fc na Police FC zitwaye neza mu mikino yabaye mu mpera z’icyumweru (AMAFOTO)

Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino ya gicuti aho amakipe akomeye yitwaye neza agatsinda imikino yayo ya gicuti, mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu minsi 10 iri imbere

Rayon Sports yitwaye neza itsinda imikino ibiri

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwiyereka abafana ikina umukino wa mbere wa gicuti wemewe, aho kku wa Gatanu ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye ikipe ya Musanze ibitego 2-0.

Ibitego by’ikipe ya Rayon Sports byatsinzwe na Leandre Essomba Willy Onana ku munota wa 33, naho icya kabiri gitsindwa na Rudasingwa Prince wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Muri uyu mukino hagaragayemo umukinnyi mushya wa Rayon Sports Eric Mbirizi ukomoka i Burundi, ari nawe mukinnyi rukumbi ukomoka hanze y’u Rwanda iyi kipe imaze gusinyisha, mu gihe ivuga ko hategerejwe abandi batatu.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yongeye gukina umukino wa kabiri wa gicuti, urangira yongeye kwitwara neza itsinda ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndekwe Felix. Muri uyu mukino nta mukinnyi mushya wagaragaye ugereranije n’abakinnye umukino ubanza.

APR FC yatsinze imikino ibiri ya gicuti yakinwe umunsi umwe

Ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo i Shyorongi ni bwo yakinnye umukino wa mbere wa gicuti, aho yari yahuye n’ikipe ya Vision Fc yo mu cyiciro cya kabiri, iyinyagira ibitego 4-0 byatsinzwe na Rwabuhihi Aimé Placide, Mbonyumwami Taib, Kwitonda Alain Bacca ndetse na Uwiduhaye Aboubacar.

Nyuma y’uyu mukino iyi kipe yahise ikina na Marine FC mu mukino nawo wabereye i Shyorongi , umukino warangiye APR Fc iwutsinze ibitego 3-0, byatsinzwe na Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan ndetse na Bizimana Yannick.

Police yihereranye Rwamagana iri kugaragaza ikibazo cy’amikoro
Iyi kipe ya Rwamagana City yari yagiye muri uyu mukino muri Taxi izwi nka Hiace, iyitsinda ibitego 3-0, byatsinzwe na Ndayishimiye Danny Usengimana, Ndayishimiye Antoine Dominique ndetse na Twizerimana Onesme.

AS Kigali yatsinze rimwe, itsindwa rimwe

Ikipe ya AS Kigali ku wa Gatanu yakinnye na Gasogi United, uyu mukino yaje kuwutsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Akayezu Jean Bosco, umukino wa kabiri yakinnye kuri iki Cyumweru iwutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka