Rusheshangoga ababaje Rayon Sports ku munota wa nyuma

Ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade Amahoro.

APR yafunguye amazamu ku munota wa 23 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana, wari umupira muremure wari uturutse ku munyezamu Kimenyi Yves , Rwatubyaye Abdul asimbutse ngo awutere ntiyawushyikira, Manzi Thierry nawe agerageje gukiza izamu ariko Bigirimana Issa ariko arawumutanga ahita awurenza Bashunga ABouba wari wasohotse.

Ku munota wa 50 Jonathan Rafael da Silva yinjiye mu kibuga asimbuye Prosper Donkor, aza guhita anahesha ikarita itukura Nizeyimana Mirafa wari umukoreyeho ikosa ku munota wa 60.

Ku munota wa 82 Rayon Sports yari imaze akanya isatira APR FC, yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong, ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry.

Ku munota wa 93 w’umukino Rayon Sports yari yazamutse yose ishaka igitego, yatsinzwe igitego cya kabiri ku ishoti rya kure ryatewe na Rusheshangoga Michel, umunyezamu Bashunga Abouba wari uhagaze nabi ntiyamenya aho umupira unyuze.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Fitina Omborenga, Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Hakizimana Muhadjiri, Mugunga Yves na Bigirimana Issa.

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nabivuze kenshi ko tuzasa ikibonobono erega rayon sport nakabonobono kakimera niko numuyaga utwara ndangorane apr fc oyeeeee!

nsengiyumva emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

kuki mutajya mufata amafoto ngo mutwereke? jye mbona iki kinyamakuru cyanyu kiri hasi cyane , match nkiyi tuba dukeneye pics cyane. MWISUBIREHO

VIDIC yanditse ku itariki ya: 13-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka