Rayon Sport yitwaye neza muri iri rishanwa, ryakinwe n’amakipe 10, yakinnye igaragaza ishyaka ryo gutwara igikombe, gusa na Mukura ikanyuzamo akabasatira ariko bageregeza kubyitwaramo neza.
Nyuma yo kumara iminota 45 ari nta kipe ibashije kubona mu izamu ry’iyindi, Mukura yatunguwe n’igitego cya Rayon Sport cyatsinzwe na Papy Kamanzi mu ntangiro z’igice cya kabiri, nyuma yo gucenga ba myugariro ba Mukura VS harimo n’umunyenzamu wayo.
Nyuma y’icyo gitego, amakipe yombi yakangutse akina umupira urimo ishyaka ariko umukino urangiza ari igitego 1 ku busa bwa Mukura; maze Rayon Sport ihita ishyikirizwa igikombe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Protais Mitali..
Rayon Sport itwaye igikombe cy’Agaciro Development Fund idatsinzwe na rimwe, kuko muri ¼ cy’irangiza yari yasezereye AS Kigali, ikurikizaho Amagaju FC muri ½ cy’irangiza iyinyagiye ibitego 6-0.
Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10, amafaranga yavuyemo yose kuva imikino itangira kuwa gatatu tariki 12/9/2012 kugeza ku cyumweru tariki 16/9/2012, azashyirwa mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.
Uretse gukusanya amafaranga yo gushyirwa muri icyo kigega, iri rushanwa ryitabiriwe na Rayon Sport, APR FC, Kiyovu Sport, Mukura, Police FC, AS Muhanga, Musanze FC, Amagaju, La Jeunesse na AS Kigali ryari rinagamije gutegura abakinnyi bitegura shampiyona izatangira mu mpera z’icyi cyumweru ku wa gatandatu tariki 22/09/2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
l’indepence d’un peuple viens de sa propre volonte.
Allons devant le Rwanda et soyez exemple pour toute l’Afrique.
l’indepence d’un peuple viens de sa propre volonte.
Allons devant le Rwanda et soyez exemple pour toute l’Afrique.