Rayon sport ifite amahirwe menshi yo gukinisha Bokota kuri uyu wa gatandatu

Ubwo rayon Sport izaba ikina na Nyanza FC mu mukino wa shampiyona uzabera kuri StadeAmahoro i remera kuri uyu wa gatandatu, Bokota Labama umaze iminsi akora imyitozao muri Rayon Sport, ashobora kuzagaragara muri uwo mukino kuko Darling Club Motema Pembe (DCMP) yakiniraga na Rayon Sport zamaze kumvikana.

Olivier Gakwaya, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport aganira na Kigalitoday yadutangarije ko Rayon Sport yamaze gushyikiriza DCMP amafaranga ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika iyi kipe yifuzaga kugirango irekure Bokota. Igisigaye rero ngo ni ukubona impapuro zituruka mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo (FECOFA) zihamya ko yemerewe kujya mu yindi kipe hanyuma zigashyikirizwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo rizahita rikorera Bokota Labama ikarita yo gukiniraho (licence) cyane ko ryamaze kubyemera.

Gakwaya kandi yanadutangarije ko amafaranga ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika yagombaga guhabwa Bokota ku giti cye nk’ikiguzi yamaze kuyahabwa ku buryo abonye ibyangombwa yahita ajya mu kibuga. « Nta kibazo na kimwe dufitanye na Bokota ahubwo yanakomeje kudufasha gusaba ikipe ye ko yakumvikana na Rayon Sport, ubwo rero turamutse tubonye izo mpapuro ziva muri Congo umukino wo ku wa gatandatu azawukina »

Nyuma yo gutanga amafaranga ikipe ya Rayon Sport yasabwaga na DCMP, ngo bizeye ko kuri uyu wa gatanu impapuro ziva muri Congo zizaba zageze muri FERWAFA, na yo igahita itanga uburenganzira bwemerera Bokota kuzakina umukino wo kuwa gatandatu, Rayon Sport ikina na Nyanza FC.

Uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, wagombaga gukinirwa i Nyanza ariko nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA, ngo Nyanza FC yasabye ko umukino wabera i Kigali kuri Stade Amahoro mu rwego rwo kwirinda imvururu zirimo guterwa n’abafana ku bibuga muri iyi minsi kubera za sitade zitubatse neza bigatuma abafana binjira mu kibuga. Bitewe rero n’imiterere ya Stade y’i Nyanza, ubusabe bw’iyi kipe bukaba ngo bwaremewe.

Uyu mukino uzatangira saa cyenda n’iminota 45, uzakinwa nyuma yo kwerekana umukino uzaba wahuje ibihangange byo mu Bwongereza Chelsea na Arsenal dore ko uyu mukino utegerejwe n’abanyarwanda benshi. Ibi byo kwerekanira imikino ya shampiyona yo mu Bwonegereza kuri sitade mbere y’uko habera iyo mu Rwanda bikaba byaratangiye ku cyumweru gishize, ubwo mbere y’uko Rayon Sport na APR FC zikina, habanje kwerekanwa umukino wahuje Manchester united ubwo yanyagirwaga na Manchester City ibitego 6 kuri kimwe.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka