Rayon Sport :Gukina Imikino ya shampiyona isigaye ni ukuzuza umuhango

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djouma avuga ko imikino ya shampiyona isigaye bari kuyikina by’umuhango kuko bamaze gutwara igikombe ngo igikombe cy’amahoro nicyo kibaraje ishinga.

Rayons Sport ifite igikombe cy'Amahorocya 2016 irashaka kukigumana 2017
Rayons Sport ifite igikombe cy’Amahorocya 2016 irashaka kukigumana 2017

Uyu mutoza arabitangaza mu gihe bamaze gutwara igikombe cya shampiyona hakibura imikino ine akaba avuga ko iyo mikino bagomba kuyikina kugira ngo bayirangize ariko ngo icyo bari gutekereza ni igikombe cy’amahoro banatwaye umwaka ushize kigeze muri 1/4.

Masudi nyuma y’uko ku wa 20 gicurasi 2017 Rayon Sport inganyije na Pepiniere ku munsi wa 27 wa shampiyona yagize ati” imikino isigaye nta mbaraga nyinshi tuzayiha ni umuhango wokuyirangiza, icyo tureba ubu ni igikombe cy’amahoro”

Masudi Djouma avuga ko police yabagoye mu mukino bakinnye wo kwishyura muri shampiyona, akavuga ko ari ikipe yo kwitondera mu mikino ya ¼ kuko ngo abona ubwo police itatwaye shampiyona izaba ishaka byanze bikunze iki gikombe cy’amahoro.

Ati” Murarabizi ko tuzakina n’ikipe ya police. Iyi kipe yatugoye mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ndahamya iko izanatugora mu gikombe cy’amahoro kuko icya shampiyona cyo yarakibuze kandi ifite umutoza w’umuhanga nubaha ndetse n’abakinnyi bakomeye.

Ni ikipe rero tugomba kwitegurana ubushishozi ku buryo twazayisezerera tugakomeza ku buryo twanagera ku mukino wa nyuma tukaba twanatwara igikombe tukakisubiza nabyo byarushaho kuduhesha ishema”

masudi Aravuga ko imikino ya shampiyona basigaranye ari ukuzuza umuhango kuko bamaze kuyegukana
masudi Aravuga ko imikino ya shampiyona basigaranye ari ukuzuza umuhango kuko bamaze kuyegukana

Imikino ya ¼ n’iya ½ iteganyijwe mu kwezi kwa Kamena mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 04 Nyakanga 2017.

Uko amakipe azahura muri ¼

Rayon Sports vs Police

APR vs Bugesera

As Kigali vs Amagaju

Espoir vs Marines

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NANJE REYO SPORO NYISHISHIKA RIJE GUTSINDA NAYO IKAZAMUKA

Irakiza Augustin yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

oya nibyo bagombagushyira imbaraga mumikino yigikombe cyamahor naho iriya nukuragiza raporo2.

grac yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Masudi Nakomerezaho Areke Abakinnyi Be Increasinge Ama Strongo Maze Akomeze Adushimishe Nizeyenashidikanyako Peace Tugombakuyigereka Kuri Champion Yacu Twe Gikundiro.

Colonel Ndinzwenimana yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

nibyo Rayon yatwaye igikombe.Ariko ibi bugaragaza imitekerereze ikiri hasi.ubu c ko Chelsea yagitwaye ariko ikaba igiharanira gutsinda ?masudi akwiye gukura mumitekerereze

alias yanditse ku itariki ya: 21-05-2017  →  Musubize

Ibyo Masudi akora nibyo muvandi
uragirango abakinnyi bavunike knd dufite police mucyamahoro

kombozi yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka