Ku munsi w’ejo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakoze imyitozo yayo ya mbere Agadir, imyitozo yabereye ku kibuga kimwe muri bibiri by’imyitozo bya stade izaberaho umukino.
Usibye abakinnyi baturutse mu Rwanda, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ari bo Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rafael York, Mukunzi Yannick bose bageze Agadir ndetse bakaba banakoranye imyitozo n’abandi.
Ni mu gihe kandi Bizimana Dhihad wahageze nyuma kubera umukino wa shampiyona yari yaraye akinnye yakoze imyitozo yoroheje ku ruhande, akaza gukorana n’abandi mu myitozo yo kuri uyu mugoroba ibera ku kibuga kizaberaho umukino.
Uyu mukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Mali biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa Gatatu ku i Saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda, naho undi wa kabiri muri iri tsinda bakazawukina na Kenya ku Cyumweru tariki 05/09/2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|