#Qatar2022: U Buyapani bukoze ibitangaza butsinda u Budage

Ikipe y’igihugu y’u Buyapani yatunguye benshi itsinda ikipe y’igihugu y’u Budage ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cy’Isi wabaye kuri uyu wa gatatu.

Wari umukino wo mu itsinda rya gatanu wabaye ku isaha ya saa cyenda. Ikipe y’u Buyapani yatangiye itsinda igitego mu minota ya mbere ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

U Budage ku munota wa 33 bwahise bubona igitego cyatsinzwe kuri penaliti na Ikay Gundogan,mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45 Kai Havertz yabutsindiye igitego ariko baracyanga kirangira bufite 1-0.

Mu gice cya kabiri umutoza w’u Buyapani yakoze impinduka azana abakinnyi bakomeye bakina i Burayi nka Takumi Minamino ukinira Monaco,Takehiro Tomiyasu wa Arsenal na Mitoma wa Brighton & Hove Albion.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuri iyi kipe maze ku munota wa 75 Ritsu Doan yishyura igitego cya mbere.

U Buyapani bwakomeje gukina neza ari nako abadage batumvaga ibiri kubabaho, ku munota wa 83 Ko Itakura yahaye umupira Takuna Asano wahise atsinda igitego cya kabiri cyarangije umukino u Buyapani butsinze ibitego 2-1 bubona intsinzi y’amateka.

Bwari ubwa mbere u Buyapani buhuye n’u Budage mu gikombe cy’Isi ariko mu yindi mikino bari barahuriyemo, u Budage bwari bwaratsinze umukino umwe(1) banganya undi.
Undi mu kino wabaye, mu itsinda rya gatandatu Maroc yanganyije na Croatia 0-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka