#Qatar2022: Twizeye gutwara igikombe cy’Isi- Kapiteni w’u Bwongereza Harry Kane

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Harry Kane avuga ko bajyanye muri Qatar intego yo gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 kizatangira kuri iki cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye na Sky Sports, Harry Kane w’imyaka 29 y’amavuko akaba rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, avuga ko akurikije aho ikipe yavuye nta bwoba bakwiye kugira bwo kuvuga ko bakwiye gutwara igikombe.

Harry Kane, Kapiteni w'u Bwongereza
Harry Kane, Kapiteni w’u Bwongereza

Yagize ati ”Numva tugomba kwizera ko dushobora kugitwara. Njya ndeba inyuma mu myaka 10,15 ishize byabaga bisa n’aho twatinyaga kuvuga ko twagitwara. Imwe mu ntambwe twateye mu myaka irenga ine cyangwa itanu ishize hamwe na Gareth (umutoza w’u Bwongereza), ni ukutagira ubwoba bwo kuvuga gutyo.”

Ikipe y'u Bwongereza yizeye kwegukana Igikombe cy'Isi
Ikipe y’u Bwongereza yizeye kwegukana Igikombe cy’Isi

Harry Kane akomeza avuga ko bagiye muri Qatar gutwara igikombe kuko nta kindi bavuga bagiye gukora kitari ukukizana mu rugo kandi ko bijyanye no gukora cyane ndetse n’amahirwe bazabigeraho.

Ati ”Tugiye muri iri rushanwa kuritwara kuko twizeye ko tubishoboye, byaba atari byo gutekereza ibindi. Ni iki cyatuma tujya mu gikombe cy’isi tutizeye ko dushobora kuzana Igikombe mu rugo? Bizaba bikomeye kandi tugiye tugomba gukora cyaneee birenze. Kugira amahirwe n’ibintu byinshi bikajya mu ruhande rwacu kugira ngo tubigereho ariko ntecyereza ko icy’ingenzi ari ukutagira ubwoba bwo kubivuga, icyo ni cyo tugiye gukora hariya”

Harry Kane avuga nta bwoba bafite bwo kuvuga ko batwara Igikombe cy'Isi uyu mwaka
Harry Kane avuga nta bwoba bafite bwo kuvuga ko batwara Igikombe cy’Isi uyu mwaka

U Bwongereza buri mu itsinda rya kabiri hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pays de Galles(Wales) na Iran aho umukino wabwo wa mbere buzawukina n’ikipe y’igihugu ya Iran ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 Saa cyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka