#Qatar2022: Maroc yasezerewe gitwari, u Bufaransa bukora amateka

Ikipe y’igihugu ya Maroc yaraye isezerewe muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2022, itsinzwe n’u Bufaransa ariko iburusha, mu mukino wabaye ku wa 14 Ukuboza 2022.

Jawad El Yamiq yashatse gutsinda igitego kidasanzwe ariko umunyezamu awukuramo
Jawad El Yamiq yashatse gutsinda igitego kidasanzwe ariko umunyezamu awukuramo

Muri uyu mukino wihariwe n’ikipe y’igihugu ya Maroc, u Bufaransa bwatangiye bubona igitego ku munota wa gatanu cyatsinzwe na Theo Hernandez. N’ubwo batsinzwe igitego hakiti kare ntabwo Maroc yacitse intege, kuko yakomeje kwiharira umupira igice cya mbere cyose aho cyarangiye ifite 56% byo kuwiharira, mu gihe u Bufaransa bwari bufite 44%.

Mu gice cya kabiri n’ubundi Maroc yaje ifite gahunda yo kwishyura igitego yari yatsinzwe, ikomeza kwiharira umupira ariko imbere y’izamu ntishobore kubyaza umusaruro uburyo yabonye. Ibi byatumye u Bufaransa bwacunganaga no gukina bukoresheje gusatira byihuse, cyane cyane ku bakinnyi nka Kylian Mbappe bafite umuvuduko ndetse n’ubuhanga.

Ubu buhanga Mbappe yabukoresheje ku munota wa 79 aho yafataga umupira agacenga ba myugariro ba Maroc, maze agiye gutera ishoti ntiwamukundira ariko usanga Randal Kolo Muani wari winjiye mu kibuga asimbuye ahagaze neza, ahita atsinda igitego cya kabiri umukino urangira ari ibitego 2-0.

Uyu mukino ikipe y’igihugu ya Maroc yawusoje kwiharira umupira iyoboye kuko wose yahererekanyije inshuro 575 igatera amashoti 13 arimo atatu (3) agana mu izamu, mu gihe u Bufaransa bwabikoze inshuro 363 bugatera amashoti atatu agana mu izamu yavuyemo ibitego bibiri.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino u Bufaransa bwakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri zikurikiranya mu gikombe cy’Isi, nyuma yo kuwugeraho no mu 2018. Aya mateka u Bufaransa bwakoze yaheruka gukorwa na Brazil (1998 na 2002) mu gihe ariko igihugu cyo ku mugabane w’i Burayi cyaherukaga kugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri cyikurikiranya, ari u Budage mu 1986 ni 1990.

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps wanabutozaga mu 2018 bucyegukana, na we yakoze amateka yo kuba umutoza wa kane mu mateka y’igikombe cy’Isi ugeze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri zikurikiranya, byaherukaga gukorwa na Franz Beckenbauer watozaga u Budage Germany mu 1986 ni 1990.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022 uteganyijwe ku cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022 saa kumi n’imwe, aho u Bufaransa buzakina na Argentine mu gihe uwanya wa gatatu uzahatanirwa tariki 17 Ukuboza 2022, hagati ya Croatia na Maroc saa kumi n’imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

morocco yakoze ibyoyasabwaga ahubwo congz

general gatuza yanditse ku itariki ya: 15-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka