#Qatar2022: Maroc yakoze amateka igera muri 1/4

Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0.

Ni umukino ikipe y’igihugu ya Maroc yagaragajemo kwihagararaho igihe kinini yugarira neza kuko Espagne ariyo yihariye umupira cyane ariko uburyo ibonye nabwo butabaye bwinshi ntibubyaze umusaruro.

Umunyezamu Yassine Bounou wa Maroc yahembwe nk'uwitwaye neza
Umunyezamu Yassine Bounou wa Maroc yahembwe nk’uwitwaye neza

Maroc ariko nubwo yakinaga yugarira yakoreshaga uburyo bwo bwo gusatira byihuse byatumaga ibona uburyo imbere y’izamu aho umusore Walid Cheddira ari mu bahushije uburyo bukomeye inshuro eshatu kuva yakwinjira mu kibuga asimbuye Salim Amallah ku munota wa 82.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 hongerwaho iminota 30 nanone 120 irangira bikiri 0-0 hitabazwa penaliti. Umunyezamu wa Maroc Yassine Bounou yabaye intwari muri penaliti kuko yakuyemo ebyiri ziromo niya kapiteni wa Espagne Sergio Busquet mu gihe indi Pablo Salabia yayiteye ipoto, abakinnyi Abdelhamid Sabiri,Hakim Ziyech na Achraf Hakimi nibo binjije penaliti za Maroc.

Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba Maroc
Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba Maroc

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi aho ari ubwa mbere igeze muri iki cyiciro dore ko kure yari yarageze mu gikombe cy’Isi ari muri 1/8 ibintu yari ikoze inshuro ebyiri(1986,2022).

Maroc ibaye igihuhu cya kane cyo muri Afurika kigeze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi nyuma ya Cameroon (1990),Senegal (2002) na Ghana(2010).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka