#Qatar2022: Maroc yabaye ikipe ya kabiri ya Afurika igeze muri 1/8

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi iyoboye itsinda rya gatandatu. Maroc yageze kuri aya mateka nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Canada ibitego 2-1 bari bahuriye mu itsinda rya gatanu.

Ibyishimo byabarenze
Ibyishimo byabarenze

Uyu mukino Maroc yagiye kuwukina isabwa kunganya ariko iratsinda ibifashijwemo na Hakim Ziyech watsinze igitego ku munota wa kane w’umukino ndetse na Yousef En-Nesyri watsinze icya kabiri ku munota wa 23 mu gihe Canada yishyuyemo igitego kimwe cyitsinzwe na myugariro wa Maroc Nayef Aguerd.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Maroc yabaye iya mbere ifite amanota arindwi(7) ikurikirwa na Croatia mu wundi mukino yanganyije n’u Bubiligi 0-0 ikagira amanota atanu(5) mu gihe u Bubiligi bwo bwaserewe bufite amanota ane(4).

Ikipe y’igihugu ya Maroc ni ku nshuro ya kabiri igeze muri 1/8 mu gikombe cy’Isi nyuma yo kubikora ku nshuro ya mbere mu mwaka wi 1986. Iyi kipe kandi yazamutse iyoboye itsinda yagaruye amateka yaherukaga gukorwa na Nigeria mu 1998 ubwo nayo yageraga muri 1/8 iri ku mwanya wa mbere mu itsinda yaririrmo.

Mu itsinda rya gatandatu ikipe y’igihugu y’u Budage nubwo yatsinze Costa Rica ibitego 4-2,u Buyapani bugatsinda Espagne ibitego 2-1, u Budage ku nshuro ya kabiri bwasezerewe butarenze amatsinda nyuma ya 2018 nabwo byagenze gutyo kuri iki gihugu kibitse ibikombe by’Isi bine birimo nicyo buheruka gutwara mu 2014.

Muri iri tsinda ikipe y’u Buyapani yatunguranye niyo yazamutse iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu ku mwanya wa kabiri haza Espagne ifite amanota ane n’ibiteg bitandatu(6) izigamye mu gihe u Budage ku mwanya wa gatatu nabwo bwarahanye amanota ane(4) ariko buzigamye igitego kimwe gusa.

Mu mikino ya 1/8 ikipe y’igihugu ya Maroc izakina na Espagne tariki ya 6 Ukuboza 2022 saa kumi nimwe mu tariki ya 5 Ukuboza 2022 saa kumi nimwe Croatia izaba yakinnye n’u Buyapani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka