#QATAR2022: Ibyo wamenya ku gihugu cya Senegal gihangayikishijwe n’imvune ya Sadio Mané

Senegal ni igihugu cya gatatu twahisemo kubagezaho mu bihugu bitanu bya Afurika bizitabira igikombe cy’isi.

Igikombe cy’isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar, kirabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo gitangire, nk’uko twabibasezeranyije, tugenda tubagezaho amwe mu mateka y’ibihugu bya Afurika bizitabira iki gikombe uko ari bitanu, uyu umunsi hatahiwe Senegal.

Senegal imwe mu makipe ihagarariye umugabane wa Afurika
Senegal imwe mu makipe ihagarariye umugabane wa Afurika

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal bakunda gutazira Intare za Teranga (LIONS DE LA TÉRANGA) izina ryo mu rurimi rw’icyi Wolof gikoreshwa cyane muri iki gihugu. akenshi bisobanurwa urugwiro, kubahana, umuryango n’ubufatanye, Teranga bisa nk’aho ari ugukubira hamwe indangagaciro.

Mbere gato y’uko tuvuga ku ikipe y’igihugu ya Senegal, reka tugaruke gato ku mateka y’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Umupira w’amaguru muri Senegal watangiye kumenyekana mu ishyirahamwe ry’umupira muri iki gihugu (The Senegalese Football Federation) mu w’ 1960 mbere gato y’uko iki gihugu kigobotora ingoma ya gikoroni aho cyari cyarakoronijwe n’ubufaransa.

Senegal ni imwe mu makipe Afurika yitezeho kwitwara neza
Senegal ni imwe mu makipe Afurika yitezeho kwitwara neza

Umukino wabo wa mbere bawukinnye na kimwe mu bihugu n’ubundi byo mu Burengerazuba bwa Afurika nacyo cyakoronejwe n’abafaransa kiswe Dahomey maze Senegal itsidwa ibite 3-2.

Mu w’ 1963 nyuma y’imyaka itatu gusa ikipe y’igihugu ibayeho ni bwo Seneegal yemwe na FIFA ndetse na CAF nk’umunyamuryango.

Ku nshuro yabo ya mbere bakina amarushana nyafurika, hari mu gikombe cya Afurika aho basoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda maze bakomeza mu cyiciro cyakurikiye aho baje gusezererwa n’igihugu cya Côte d’Ivoire kibatsinze igitego kimwe ku busa, ndetse mu myaka itatu yindi yakurikiye ntabwo Senegal yigeze ibasha no kurenga amatsinda.

Muri icyo gihe n’ibinyejana byakurikiye kugeeza mu 1990 ntabwo ikipe y’igihugu ya Senegal n’umupira w’amaguru muri iki gihugu wari usamaje gusa uko umwaka washiraga undi ukaza, bajyaga imbere kuko amateka agaragaza ko kuva mu mwaka w’2000 itigeze yongera kuviramo mu matsinda mu mikino nya Afurika.

Mu mwaka wa 2002 mbere gato y’igikombe cy’isi, izi ntare za Teranga ni bwo zakoze amateka ya mbere maze bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera DRC Congo ndetse na Nigeria ariko batsindirwa kuri penaliti n’ikipe y’igihugu ya Cameroon.

Ikipe y’igihugu ya Senegal mubyukuri ntabwo ifite amateka menshi mu mikino y’igikombe cyy’isi kuko ni ku nshuro ya 3 iki gihugu ki giye mu gikombe cy’isi.

Hari mu mwaka wa 2002 ku nshuro ya mbere iyi kipe ijya mugikombe cy’si cyabereye mu buyapani ndetse na koreya y’amajyaruguru ariko baza gusezererwa mu kimwe cya kane nyuma yaho bari bamaze gutsindwa na n’ubufaransa bakanganya na Denimarike ndtse Uruguay.

Muri 1/8 ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze ikipe y’igihugu ya Suwede (Sweden) ibitego 2 kuri 1 mu minota y’inyongera kuko iminota 90 yari yarangiye banganya iba ibaye igihugu cya kabiri cy’afurika kigeze muri ¼ nyuma y’ikipe y’igihugu cya Cameroon.

Sadio Mané wavunikiye mu mukino ikipe ye yakinaga Werder Bremen ni umwe mu bitezweho byinshi
Sadio Mané wavunikiye mu mukino ikipe ye yakinaga Werder Bremen ni umwe mu bitezweho byinshi

Muri rusange nk’uko twabigarutseho, ni ku nshuro ya gatatu ikipe y’igihugu ya Senegal igiye mu gikombe cy’isi nyuma ya 2002, 2018 ndetse no kuri iyi nshuro muri Qatar.

Ese wari uziko ikipe y’igihugu ya Senegal yigeze gusezererwa kubera imyitwarire (Fair play)?

Dore Uko byagenze:

Mu gikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu gihugu cy’u Burusiya, ikipe y’igihugu ya Senegal yari mu itsinda rya H iri kumwe na Japan, Colombia ndetse na Poland.

Ubwo imikino y’amatsinda yageraga ku musozo, ikipe ya Senegal ndetse na Japan banganyaga amanota ku mwanya wa kabiri nyuma ya Colombia.

Nk’uko amategeko abigena byabaye ngombwa ko bareba imikino yabahuje nabwo basanga ikipe ya Senegal na Japan baranganyije ibitego 2-2.

Hakurikiyeho kureba umubare w’ibitego amakipe yombi azigamye nabwo basanga amakipe yombi nta gitego na kimwe azigamye.

Hakurikiyeho gukoresha itegeko rya FIFA ry’imyitwarire “Fair Play rule” maze basanga ikipe y’u Buyapani yarabonye amakarita 2 yonyine y’imihondo ayo yari make ugereranyije n’ayo Senegal yari yarabonye maze ihita isezererwa ityo.

Senegal izaba iyobowe n’abakinnyi nka rutahizamu Sadio Mane (ugishidikanywaho kubera imvune) ukinira ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage ndetse wanagize uruhare rukomeye mu kwegukana igikombe cya AFURIKA kuri izi ntare za Teranga.

Si Sadio Mane gusa ikipe ya Senegal izaba igenderaho kuko hari n’abandi bakinnyi nka Edouard Mendy,Kalidou Koulibaly, Idrissa Gana Gueye na Nampalys Mendy aho bazaba barangajwe imbere n’umutoza wabo Aliou Cissé.

Senegal iri mu itsinda rya Mbere aho iri kumwe na Qatar nk’igihugu cyakiriye, Netherlands ndetse na Equateur.

Senegal izatangira urugendo rwayo mu gikombe cy’si taliki ya 21 Ugushyingo icakirana n’u Buholandi, taliki ya 25 ikine na Qatar mbere y’uko isoreza kuri Equador taliki ya 29 Ugushyingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka