#QATAR2022: Ibyo wamenya ku gihugu cya Ghana kirimo abaheruka guhindura ubwenegihugu

Ikipe y’igihugu ya Ghana ni kimwe mu bihugu bitanu bizahagararira umugabane wa Afurika, kikaba kiri mu byabashije kugera kurusha ibindi

Ghana, kimwe mu bihugu bihagarariye Afurika
Ghana, kimwe mu bihugu bihagarariye Afurika

Mu gihe igikombe cy’isi kibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo gitangire, turacyarebera hamwe bimwe mu byo wamenya ku makipe y’ibihugu bya Afurika bizitabira igikombe cy’isi kigomba kubera muri Qatar kuva taliki ya 20 Ugushyingo kugera taliki ya 18 Ukuboza.

Uyu munsi reka turebere hamwe bimwe mubyo wamenya ku gihugu cya Ghana.

Igihugu cya Ghana ni kimwe mu bihugu bitanu bizahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi, aho ikipe y’igihugu ya Ghana izwi ku izina rya Black Stars “Inyenyeri z’umukara”.

Ikipe y
Ikipe y’igihugu ya Ghana yitezweho kongera kwitwara neza

Ni ku nshuro ya kane ikipe y’igihugu ya Ghana “Black Stars’ igiye kwitabira igikombe cy’isi nyuma yaho yitabiriye ku nshuro yayo ya mbere muri 2006 ndetse amateka akaba avuga ko ikipe y’igihugu ya Ghana ariyo yari ikipe ntoya mu makipe yari yitabiriye icyo gihe.

Nyuma yo kwitabira ku nshuro ya mbere muri 2006, ikipe y’ihugu ya Ghana yongeye gusubira mu gikombe cy’isi muri 2010 ndetse na 2014 ariko nyuma ntiyahirwa kuko ntiyabashije kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.

Mu gikombe cy’isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo, ikipe y’iguhugu ya Ghana yakoze amateka yo kurenga amatsinda, igera muri ¼ cy’irangiza aho yakuwemo n’ikipe y’igihugu ya Uruguay.

Ghana yatsinzwe na Uruguay kuri penariti nyuma y’uko rwari rwabuze gica, hongerwaho iminota 30 ku isanzwe nyuma yo gukomeza kunganya. Iyo Ghana iza gutambuka mu mikino ya ¼ cy’irangiza, bari kuba igihugu cya mbere cya Afrika kigeze mu mikino ya ½.

Uko urugendo rwo mu matsinda icyo gihere rwagenze:

Mu mwaka wa 2010, Ghana yakinnye imikino na Serbia, Australia n’u Budage, bose bari mu itsinda rya D, nyuma ikomeje muri ¼, yahuye na Leta zunze Ubumwe za Amerika na Uruguay.

Ikipe y’igihugu ya Ghanaw mu itsinda yatsinze umukino wa Serbia igitego 1-0, inganya na Australia ariko itsindwa n’u Budage 1-0, ariko iva mu itsinda ari iya kabiri ku kinyuranyo cy’igitego kimwe.

Mu gikombe cy’isi cya 2014 cya kiniwe mu gihugu cya Brazil, ikipe y’igihugu ya Ghana yasezererewe mu matsinda.

Mu gikombe cy’isi cya 2014, nk’uko twabigarutseho haruguru, ntabwo ikipe y’igihugu ya Ghana yarenze amatsinda ndetse yasoje imikino y’igikombe cy’isi idatsinze umukino n’umwe. Mu itsinda yari irimo rya D batsinzwe na Amerika ibitego 2-1, banganya n’u Budage ibitego 2-2 ndetse banatsindwa na Portugal ibitego 2-1 bityo basoza bafite inota rimwe rukumbi.

Inaki Williams wa Athletic Bilbao, ni umwe mu bakinnyi bashya ba Ghana
Inaki Williams wa Athletic Bilbao, ni umwe mu bakinnyi bashya ba Ghana

Ikipe ya Ghana irimo amazina menshi akomeye cyane abarizwa ku mugabane w’u Burayi nka Thomas Partey wa Arsenal, Mohammed Kudus wa Ajax, ndetse n’abakinnyi bake baherutse guhindura ubwenegihugu kugira ngo bahagararire igihugu cya Ghana nka Tariq Lamptey wa Brighton & Hove Albion na Inaki Williams wa Athletic Bilbao.

Urutonde rw
Urutonde rw’abakinnyi umutoza Otto Addo yahamagaye

Ikipe y’igihugu ya Ghana iri mu itsinda H hamwe na Portugal, Uruguay na Koreya y’Epfo aho bazatangira urugendo rwabo muri iki gikombe cy’isi besurana na Portugal taliki ya 24 ugushyingo, bakine na Korea y’Epfo taliki ya 28 nyuma basoreze kuri Uruguay taliki ya 02/12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abdulk’Amon kwisonga urahabaye uzaduhe amakuri atariho ivumbi tanu kwa tanu

Amza yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka