#Qatar2022: Enner Valencia yabimburiye abandi gutsinda, Qatar yandika amateka mashya

Kuri iki cyumweru mu gihugu cya Qatar hatangiye imikino y’Igikombe cy’Isi 2022 cyatangiye Qatar yakiriye itsindwa na Ecuador ibitego 2-0 mu mukino ufungura wo mu itsinda rya mbere.

Muri uyu mukino Ecuador yarushije bigaragara ikipe ya Qatar, ku munota wa gatanu kapiteni wa Ecuador Enner Valencia yatsinze igitego ariko ikoranabuhanga mu gusifura riri gukoreshwa rigaragaza ko ubwo bateraga umupira Michael Estrada yari yaraririye akoresheje ikirenge, igitego umusifuzi avuga ko atari cyo.

Ecuador yakomeje gukina neza maze ku munota wa 16 n’ubundi kapiteni wayo
Enner Valencia ku mupira yari acomekewe yinjiye mu rubuga rw’amahina umunyezamu wa Qatar Saad Al Sheed amugusha mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Daniele Orsato wasifuye umukino ufungura iri rushanwa rya 2022 avuga ko ari penaliti. Iyi penaliti yatewe na Enner Valencia wari ukorewe ikosa maze ayinjiza neza igitego gifungura irushanwa.

Enner Valencia watsinze igitego gifungura irushanwa
Enner Valencia watsinze igitego gifungura irushanwa

Ku munota wa 31 binyuze ku ruhande rw’iburyo myugariro wa Ecuador Angelo Preciado yahinduye umupira mwiza maze kapiteni Enner Valencia n’umutwe atsindira igihugu cye igitego cya kabiri cyari n’icya kabiri ku giti cye cyanarangije igice cya mbere ari ibitego 2-0.

Iki gice cya mbere cyarangiye Ecuador iteye amashoti atatu arimo abiri yaganaga mu izamu mu gihe Qatar yari yateye abiri nta na rimwe ryagannye mu izamu. Ecuador guhererekanya umupira yari iri imbere kuko yari ifite 54% mu gihe Qatar yari ifite 46%.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Ecuador yakomeje gukina neza ari nako irema uburyo n’ubwo ubugana mu izamu butabaye bwinshi kuko yateyemo amashoti abiri(2) muri rusange arimo rimwe(1) ryonyine ryaganaga mu izamu.

Ibi byaterwaga no kuzamura urwego rw’imikinire ku ikipe ya Qatar ugereranyije n’igice cya mbere dore ko muri iki gice cya kabiri yateyemo amashoti atatu(3) ariko atarimo na rimwe rigana mu izamu gusa hari aho yageraga ikiharira umukino igihe gito.

Ku munota wa 77 Enner Valencia watsinze ibitego bibiri yavuye mu kibuga asimbuwe kubera imvune yagize ku ivi maze iki gice cya kabiri kitabayemo ibintu byinshi kirangira Ecuador itsinze Qatar mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi 2022 ibitego 2-0.

Qatar yabaye igihugu cya mbere cyakiriye Igikombe cy’Isi mu mateka gitsinzwe umukino ufungura irushanwa nyuma yo gutsindwa na Ecuador 2-0.

Enner Valencia watsinze igitego gifungura Igikombe cy’Isi 2022 ni muntu ki?

Enner Valence yavutse tarikiki 4 Ugushyingo 1989 afite imyaka 33 y’amavuko akinira ikipe ya Fenerbahçe SK muri Turkey akaba yaratangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 2005.

Enner Valencia ibitego bibiri amaze gutsinda bitumye kugeza ubu yujuje ibitego bitanu(5) mu mikino ine (4) y’Igikombe cy’Isi.

Enner Valencia nyuma yo gutsinda ibitego 2 ubu ni we umaze gutsindira Ecuador ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi afite bitanu(5) aho aciye kuri Agustin Delgado ufite bitatu(3).

Enner Valencia ni we kugeza ubu umaze gutsindira Ecuador ibitego byinshi muri rusange, nyuma y’ibitego bibiri atsinze yujuje ibitego 37 amaze gutsindira ikipe y’igihugu cye.

Umukino wa kabiri muri iri tsinda rya mbere urakinwa kuri uyu wa Mbere Saa kumi n’ebyiri mu gihe kandi hakinwa imikino yo mu itsinda rya kabiri aho u Bwongereza bukina na Iran Saa Cyenda naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigakina na Pay de Galles Saa tatu z’ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka