#Qatar2022: Brazil yasezerewe, umutoza aregura

Ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022 hatangiye imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 yasize Argentine na Croatia zizahurira muri 1/2.

Umukino wabanje ikipe y’igihugu ya Brazil iri mu zahabwaga amahirwe yakinnye n’ikipe y’Igihugu ya Croatia yakinnye umukino wa nyuma mu irushanwa rya 2018 ikawutsindirwaho. Uyu mukino wagiye kuba benshi baha amahirwe ikipe y’igihugu ya Brazil gusa ni umukino utayoroheye kuko n’ubwo mu minota 90 isanzwe y’umukino yihariye umupira ikanagerageza amashoti 15 arimo umunani agana mu izamu ariko Croatia yiganjemo abakinnyi bafite ubunararibonye itigeze igira ishoti na rimwe rigana mu izamu itera mu minota 90. Muri atandatu yagerageje yihagazeho, umukino iminota isanzwe y’umukino ikarangira amakipe yombi anganya 0-0.

Raphinha yihanganisha Neymar
Raphinha yihanganisha Neymar

Mu minota 30 yongeweho, ikipe y’igihugu ya Brazil ku munota wa 105 agace ka mbere kagiye kurangira yabonye igitego cyatsinzwe na Neymar. Croatia ariko ntabwo yacitse intege kuko nubwo nta buryo bwinshi yategeraga mu izamu rya Brazil ariko ku munota wi 117 uwitwa Bruno Petrovic umupira umwe yaboneye igihugu cye ugana mu izamu wahise uvamo igitego cyo kwishyura hahita hitabazwa penaliti.

Izi penaliti ntabwo zahiriye Brazil kuko Rodrygo wateye iya mbere yayihushije ndetse na Marquinhos mu gihe bane bateye iza Croatia barimo na kapiteni Luka Modric bazinjije umukino urangira Brazil itsinze kuri penaliti 4-2. Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Brazil Tite uyitoza kuva muri 2016 yahise yegura kuri uyu mwanya aba umutoza wa gatandatu weguye kubera umusaruro w’igikombe cy’Isi mu batoza 32 bajyanye amakipe yabo muri Qatar.

Undi mukino ukomeye wakurikiyeho wahuje u Buholandi na Argentine aho na wo wasabye ko hitabazwa penaliti. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari anganyije ibitego 2-2. Argentine ni yo yabanje ibitego bibiri byatsinzwe na Nahuel Molina ku munota wa 35 ndetse na Lionel Messi ku munota wa 73 kuri penaliti. Ibi bitego ariko byishyuwe ku ruhande rw’u Buholandi bitsinzwe na Wout Weghorst ku munota wa 83 ndetse no mu minota 11 yari yongewe ku minota 90 biba ngombwa ko hongerwaho indi 30 nayo yasize bakinganya 2-2 hakitabazwa penaliti.

Ikipe y’igihugu y’u Buholandi muri penaliti eshanu yatete yahushijemo ebyiri zose zakuwemo n’umunyezamu Emiliano Martinez harimo niya kapiteni Virgil Van Dijk mu gihe Argentine yahushije penaliti imwe gusa birangira itsinze kuri penaliti 4-3.

Argentine na Croatia zizahurira muri 1/2 ku wa kabiri tariki 13 Ukuboza 2022 saa tatu z’ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka