#Qatar2022: Bimwe mu byo wamenya ku ikipe y’igihugu ya Cameroon

Ikipe y’igihugu ya Cameroon ni imwe mu makipe y’ibihugu atanu azitabira igikombe cy’isi mu gihugu cya Qatar kizatangira taliki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka.

Nk’uko twabibasezeranyije kubagezaho bimwe mu byo mwamenya ku bihugu by’Afurika bizitabira igikombe cy’isi, Cameroon ni yo itahiwe.

Cameroon, ni igihugu cya Afurika kiri ku masangano ya Afrika y’u Burengerazuba bwo hagati, umurwa mukuru wa Cameroon ukaba Yaoundé, uherereye mu majyepfo yo hagati mu gihugu.

Izina ry’iki gihugu rikomoka kuri Rio dos Camarões (“Uruzi rwa Prawns”) - izina ryatanzwe n’abashakashatsi bo muri Portugal hagati y’ikinyejana cya 15 na 16, ubu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Cameroon ikaba yitwa Les Lions Indomptable cyangwa se The Indomitable Lions mu cyongereza.

Ni ku nshuro ya munani ikipe y’igihugu ya Cameroon igiye kwerekeza mu gikombe cy’isi nyuma y’uko yitabiriye ku nshuro ya mbere mu w’ 1982 aho yanganyije imikino yose yakinnye mu itsinda maze isoza ku mwanya wa 17.

Umwanya mwiza iguhugu cya Cameroon cyagize mu gikombe cy’isi ni mu w’i 1990 ubwo batahabwaga amahirwe ariko bakaza kugera muri ¼ nyuma yo guhigike ibigugu nka Argentina, Romania,Colombia mu matsinda nyuma yo gutsinda abongereza ibitego 3–2.

Mu mwaka wa 2010, ikipe y’igihugu ya Cameroon yahabwaga amahirwe ariko ntiyarenga amatsinda. Yongeye kongera kubona itike iyerekeza mu gikombe cy’isi muri 2014 ndetse yongeye gusubirayo kuri iyi nshuro muri 2022.

Wari uziko?:

 Mu gikombe cy’isi cya 2002, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cameroon bitabiriye igikombe cy’isi biyambariye imipira itagira amaboko maze FIFA ibamaganira kure ibabwira ko batazigera bakina umukino n’umwe batambaye imyenda ifite amaboko ndetse ko bagomba gukurikiza amategeko ya FIFA mu gihe Cameroon yo yavugaga ko ntacyo bitwaye cyane ko yari imaze iminsi iyitwaranye igikombe cya Afurika.

Mu gikombe cy'isi cya 2002, abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Cameroon bitabiriye igikombe cy'isi biyambariye amashati atagira amaboko maze FIFA ibamaganira kure
Mu gikombe cy’isi cya 2002, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cameroon bitabiriye igikombe cy’isi biyambariye amashati atagira amaboko maze FIFA ibamaganira kure
Samuel Eto'o muri 2002 yambaye umupira utagira amaboko
Samuel Eto’o muri 2002 yambaye umupira utagira amaboko

 Umunya-Cameroon Roger Milla ubwo yakinaga umukino we wa nyuma mu gikombe cy’isi akina n’u Burusiya mu 1994 yari afite imyaka 42 n’iminsi 39, amateka avuga ko ari we mukinnyi kugeza magingo aya wakinnye igikombe cy’isi akuze kurusha abandi. Roger Milla kandi ni we mukinnyi watsinze igitego muri iyi mikino y’igikombe cy’isi akuze.

Kuri iyi nshuro, ikipe y’igihugu ya Cameroon izatozwa n’umunyabigwi ndetse wanayikiniye igihe kitari gito, akaba ari Rigobert Song wagizwe umutoza mukuru wa Cameroon muri Gashyantare 2022.

Rigobert Song, umutoza mukuru wa Cameroon
Rigobert Song, umutoza mukuru wa Cameroon

Mu gihe cye nk’umukinnyi, Rigobert Song yari azwiho kugarira neza nk’umwe mu mwanya yakinaga mu kibuga, Song kandi afite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wa Cameroon wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu aho yahamagawe inshuro 137.

The Indomitable Lions bari mu itsinda rya gatandatu cyangwa group G aho bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Busuwisi, Serbia na Brazil.

Ikipe y’igihugu ya Cameroon izaba ishaka uko yarenga amatsinda ibifashijwemo n’abakinnyi nka Vincent Aboubakar watsinze ibitego byinshi mu mikino y’igikombe cy’afurika giheruka cya 2021, azaba ari kumwe kandi n’abandi bakinnyi nka Andre Onana, Collins Fai, Vincent Aboubakar, Karl Toko Ekambi ndetse na Eric Maxim Choupo-Moting.

Ikipe y'igihugu ya Cameroun ni imwe mu makipe ya Afurika afite izina mu gikombe cy'isi
Ikipe y’igihugu ya Cameroun ni imwe mu makipe ya Afurika afite izina mu gikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Cameroon izatangira urugendo rwayo mu gikombe cy’isi icakirana n’ u Busuwisi taliki ya 24 Ugushyingo, Seribia kuya 28 mbere yuko basoreza kuri Brazil taliki ya 2 Ugushyingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka