#Qatar2022: Bimwe mu byo wamenya ku gihugu cya Maroc

Guhera tariki 20/11 muri Qatar haratangira igikombe cy’isi gihuza ibihugu 32, aho Maroc ari kimwe mu bihugu bihagarariye umugabane wa Afurika

Ubusanzwe igikombe cy’isi, ni igikombe gitegurwa n’impuzamashyirahamwe ku isi FIFA, kikaba ari igikombe cyitabirwa n’ibihugu byose ku isi bibarizwa mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru abarizwa muri iyi mpuzamashyirahamwe twagarutseho hejuru FIFA ariko kikitabirwa n’ibigugu biba byarahigitse ibindi mu rugendo rwo gushaka itike (world cup qualifiers), kuko ntabwo ibihugu byose ariko bijyayo. Kugeza kuri ubu igikombe cy’isi cyitabirwa n’ibihugu 32.

Maroc ni kimwe mu bihugu bihagarariye Afurika
Maroc ni kimwe mu bihugu bihagarariye Afurika

Kuva iki gikombe cy’isi cyatangira gukinwa mu mwaka wa 1930, kiba buri nyuma y’imyaka ine usibye mu w’1942 na 1946 kitabaye kubera intambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Twinjiye mu kwezi k’Ugushyingo ari nako kuzabamo igikombe cy’isi, tuzabagezaho bimwe mu byo wamenya ku makipe azahagararira umugabane w’afurika ikipe imwe kuri imwe.

Uyu munsi turahera ku gihugu cya Maroc (Morocco)

Maroc ni kimwe mu bihugu bitanu bizahagararira Afurika mu gikombe cy’isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar. Ntabwo ari ubwa mbere ikipe nkuru y’umupira w’amaguru y’igihugu ya Maroc yitabira igikombe cyisi kuko bitabiriye bwa mbere mu w’1970, hari ku nshuro ya cyenda Igikombe cy’isi gikinwa icyo gihe cyabaye guhera taliki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 21 Kamena muri Megizike (Mexico), kandi kikaba cyari n’igikombe cy’isi cyabereye hanze y’Uburayi na Amerika y’Epfo, kuko aho cyabereye bwa mbere muri Amerika y’Amajyaruguru ariho Mexico ibarizwa.

Maroc iherereye mu itsinda rya Gatandatu
Maroc iherereye mu itsinda rya Gatandatu

Maroc igiye gukina imikino y’igikombe cy’Isi ku nshuro yayo ya gatandatu, ni ukuvuga mu 1970,1986,1994,1998, 2018 na 2022. Mu nshuro eshanu (5) yaherukaga kwitabira igikombe cy’isi yakinnyemo imikino imikino 16, itsinda imikino ibiri(2) inganya imikino itanu(5) itsindwa imikino icyenda(9) mu gihe iyo mikino yose Maroc yatsinzemo ibitego 14 batsindwa 22.

Kuva ikipe y’igihugu ya maroke yatangira kwitabira igikombe cy’is, umwanya yagize hari mu w’ 1986 ubwo yageraga muri 1/8.

Tumwe mu duhigo ikipe y’igihugu ya Maroc yagiye igira.

 Ikipe y’igihugu ya Maroc ni yo kipe ya mbere ku mugabane w’Afurika yanganyije umukino bwa mbere mu gikombe cy’isi inganya na Bulgaria igitego 1-1.

 Mu 1998, Maroc yanditse andi mateka ubwo umukinnyi wayo Youssef Chippo wasezeye gukina umupira w’amaguru, ari we munyafurika wa mbere witsinze igitego mu gikombe cy’isi, mu mukino banganyijemo ibitego 2-2 na Norway icyo gihe byari taliki 10 Kamena mu mwaka wa 1998.

 Muri 2018, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Maroke Sofyan Amrabat, ubu ukina hagati mu ikipe ya Fiorentina yo muri Serie A mu Butaliyani, yaje gusimbura murumuna we Nordin Amrabat ku munota wa 76 mu mukino w’amatsinda ubwo bakinaga na Iran, aba umukinnyi wa mbere mu mateka y’igikombe cyisi winjiye mu kibuga asimbuye murumuna we.

Sofyan Amrabat (ibumoso) n'umuvandimwe we Ordin Amrabat
Sofyan Amrabat (ibumoso) n’umuvandimwe we Ordin Amrabat

Ikipe y’igihugu ya Maroc iri mu itsinda rya gatandatu aho iri kumwe n’u Bubiligi, Canada ndetse na Croatia.

Umukino wa mbere ikipe y’igihugu ya Maroc izakina, azaba ari tariki 23 Ugushyingo bakina na Croatia, 27 Ugushyingo bakine n’u Bubiligi basoze imikino yo mu matsinda bakina na Canada taliki ya mbere Ukuboza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka