#Qatar2022: Agahinda ka Lionel Messi nyuma yo gutsindwa na Arabie Saoudite

Nyuma yo gutsindwa na Arabie Saoudite ibitego 2-1 bamwe mu bagize ikipe ya Argentine bavuze ko bazize amakosa yabo, Messi n’umutoza bavuga ko nta gucika integer kuko bagifite indi mikino.

Agahingda ka Lionel Messi kagaragaraga ku maso
Agahingda ka Lionel Messi kagaragaraga ku maso

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi uba uhanzwe amaso na benshi mu mikono nk’iyi, yavuze ko ahabonetse intege nke bahabonye kandi ko ubutaha bazakosora ibitagenze neza.

Yagize ati: “Turacyatecyereza nk’ibisanzwe. Mbere y’umukino baduhaga amahirwe ya mbere ariko mu gikombe cy’Isi ibi bintu bishobora kubaho. Tugomba gukora ku bintu bitagenze neza.”

Lautaro Martinez wambaye numero 22 avuga ko batsinzwe kubera amakosa yabo
Lautaro Martinez wambaye numero 22 avuga ko batsinzwe kubera amakosa yabo

Lautaro Martinez watsinze igitego ku munota wa 29 umusifuzi akacyanga kubera ko yarariye we yavuze ko bazize amakosa bakoze ubwabo.

Yagize ati: “Twatsinzwe umukino kubera amakosa yacu kurusha ikintu cyose mu gice cya kabiri. Hari ibintu bikora ikinyuranyo ariko tugomba gukosora amakosa. Mu gice cya mbere twagombaga gutsinda ibitego birenze kimwe ariko iki ni igikombe cy’Isi kandi dufite imikino ibiri isigaye.”

Lautaro Martinez wakinnye iminota yose y’uyu mukino akayirangiza, akomeza avuga bababaye cyane kandi bari baje bashaka gutangira batsinda, gusa si ko byagenze.
Ati: “Ibi biraryana cyane. Twari dufite ikizere cyinshi cyo gutangira igikombe cy’Isi dutsinda ariko ibi birarenze, ubu tugomba kwitoza tugatecyereza ku biri imbere.”

Umutoza Lionel Scaloni yatunguwe no gutsindwa na Arabie Saoudite
Umutoza Lionel Scaloni yatunguwe no gutsindwa na Arabie Saoudite

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Scaloni we yagize ati: “Twari tuzi uburyo Arabie Saoudite iri bukine. Twateguye umukino tuzi ko baza bugarira cyane, gusa turacyafite imikino ibiri.”

Tariki 26 Ugushyingo 2022, Argentine izakina na Mexique mu mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tuzabikora kbx ntakwiheba turacyafit imikino ibir

Irakoze Eustache yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Tuzabikora kbx ntakwiheba turacyafit imikino ibir

Irakoze Eustache yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka