#Qatar2022: Afurika ihanze amaso ikipe ya Senegal n’iya Maroc

Afurika yose ihanze amaso amakipe ya Senegal na Maroc ko yakora ibitangaza akaba yakwitwara neza mu mikino iri imbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar, kuko ari yo makipe ya Afurika asigaye muri iryo rushanwa nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Ghana n’iya Cameroon zitashye.

Abakinnyi ba Senegal bishimira igitego
Abakinnyi ba Senegal bishimira igitego

Ikipe ya Senegal irakina n’Ikipe y’u Bwongereza kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, mu gihe Maroc ikina na Espagne ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022.

Ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, Cameroon yatsinze bwa mbere muri iryo rushanwa aho yatsinze ikipe ya Brazil igitego kimwe ku busa , igitego cyatsinzwe na Vincent Aboubakar.

Gusa uko gutsinda ikipe ya Brazil, ntibyujije Intare z’inkazi za Cameroun ( Lions Indomptables) gusezererwa mu mikino y’igikombe cy’Isi, kubera ko ikipe y’u Busuwisi yari yatsinze iya Serbia (3-2) mu wundi mukino wo mu itsinda G.

N’ubwo Ikipe ya Cameroun itakomeje, ariko yatahanye ishema ryo gutsinda ikipe ya Brazil ifite ibigwi bikomeye mu mupira w’amaguru . Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibonye amahirwe yo kureba mu izamu ry’indi, aho Gabriel Martinelli wa Brazil yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe meza yabonye inshuro ebyiri.

Igitego cya Cameroun cyabonetse mu minota y’inyongera kuko Aboubakar yagitsinze ku munota wa 92 mbere yo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, ndetse n’iy’umutuku, bitewe n’uko yakuyemo umupira yari yambaye yishimira intsinzi yari abonye, kandi gukuramo umwenda bibujijwe mu mategeko agenga umukino.

Vincent Aboubakar gutsinda Brazil byaramushimishije akuramo umupira yari yambaye
Vincent Aboubakar gutsinda Brazil byaramushimishije akuramo umupira yari yambaye

Icyatumye Aboubakar yishimira iyo ntsinzi yari abonye kugeza ubwo akuramo umwenda yakinanaga, ngo ni uko yari yibwiye ko icyo gitego atsinze cyaba itike y’Ikipe ye kujya mu mikino ya 1/8 bityo akaba abaye intwari y’igihugu cyose cya Cameroun.

Ikipe ya Cameroun, iya Ghana ndetse n’iya Tunisia zose zamaze gusezerwa mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2022, bituma umugabane wa Afurika usigara uhanze amaso Ikipe y’igihugu ya Senegal n’iya Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka