#PremierLeague2023-2024: Rayon Sports, Police na Musanze zatangiye neza

Nyuma y’ikipe ya Rayon Sports yatangiye itsinda Gasogi United ibitego 2-1, ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, shampiyona ya “Rwanda Premier League yarakomeje hakinwa n’ubundi imikino y’umunsi wa mbere.

Police Fc na yo yatangiye neza umwaka w'imikino itsinda Sunrise ibitego 2-0
Police Fc na yo yatangiye neza umwaka w’imikino itsinda Sunrise ibitego 2-0

Ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, hakinwe imikino 5 aho 3 muri yo yakiniwe mu ntara mu gihe indi mikino 2 irimo uwa Police FC yahuragamo na Sunrise FC ndetse Kiyovu Sports na Muhanzi United, yo yakiwe i kigali.

Mu makipe yakiniye i kigali, ikipe ya Police FC yatojwe n’umutoza wungirije, Bisengimana Justin kuko umutoza mukuru Mashami Vincent atabonetse kubera impamvu z’umuryango we, yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0. Ibi bitego bikaba byatsinzwe na Bigirimana Abed ndetse na Mugisha Didier.

Undi mukino wabereye i Kigali ni uwahuje ikipe ya Kiyovu Sports yanganyijemo na Muhazi United 0-0.

Muri uyu mukino kandi, Kiyovu Sports yakinnye ifite abakinnyi bake, kuko ku ntebe y’abasimbura hariho 5 gusa.

Wari umukino ukomeye gusa warangiye amakipe yombi anganyije 0-0
Wari umukino ukomeye gusa warangiye amakipe yombi anganyije 0-0

Impamvu yateye ibi ni uko ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze iminsi yarafatiwe ibihano n’impuzamashyirahamwe ku Isi (FIFA), kubera kutishyura umwenda w’amafaranga yari ibereyemo abakinnyi b’abanya Sudani babiri, Jonh Mano na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman.

Nyuma yo gukomorerwa muri iki cyumweru dusoje, hakurikiyeho gahunda yo gusaba ibyangombwa by’abakinnyi bashya ITC (International Transfer Certificate)

Mu Ntara y’Iburengerazuba habereye umukino wahuje ikipe ya Etincelles na Gorilla FC, aho uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, igitego cya Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 41 wishyuraga icyari cyatsinzwe na Adeshola Adeaga Johnson wa Gorilla FC.

Etincelles yo mu Karere ka Rubavu na yo yatangiye inganya na Gorilla Fc 1-1
Etincelles yo mu Karere ka Rubavu na yo yatangiye inganya na Gorilla Fc 1-1

Mu Ntara y’Amajyepfo ho habereye umukino wahuje ikipe y’Amagaju FC, yanganyijemo n’ikipe ya Mukura Vs&L, muri uyu mukino umukinnyi Rukundo Abdul Rahman ukinira ikipe y’Amagaju FC, ni we watsinze igitego cyihuse kuko yinjije igitego ku isegonda rya 20.

Mu Ntara y’Iburasirazuba kuri Stade ya Ngoma, habereye undi mukino wahuje ikipe ya Etoile de l’Est na Musanze FC, aho uyu mukino warangiye Musanze itsinze Etoile de l’est ibitego 4-1.

Ibitego bya Musanze byatsinzwe na Peter Agblevor watsinzemo ibitego 2, Tuyisenge Pacifique ndetse na Mathaba Lethabo, mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Etoile de l’est cyatsinzwe na Inemesit Sunday.

Shampiyona irakomeza kuri uyu mbere, aho ikipe ya As Kigali yakira iya Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Undi mukino ni uwahuje ikipe ya Muhazi United yahoze ari Rwamagana ndetse na Kiyovu Sports
Undi mukino ni uwahuje ikipe ya Muhazi United yahoze ari Rwamagana ndetse na Kiyovu Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka