#PremierLeague: Bigoranye Man City inganyije na Arsenal y’abakinnyi 10 (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Man City ku kibuga cyayo Etihad Stadium, inganyije na Arsenal y’abakinnyi icumi ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Bwongereza.

Arsenal y'abakinnyi 10 inganyije Man City
Arsenal y’abakinnyi 10 inganyije Man City

Wari umukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba ruhago ku Isi wahuzaga aya makipe amaze imyaka ibiri ahanganira shampiyona y’u Bwongereza. Man City yatangiye umukino ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa cyenda ahawe umupira na Savinho maze acomokana ba myugariro ba Arsenal barimo Gabriel Magalhães na William Saliva.

Haaland ubwo yari acomotse ba myugariro ba Arsenal agatsinda igitego cya mbere cya Man City
Haaland ubwo yari acomotse ba myugariro ba Arsenal agatsinda igitego cya mbere cya Man City

Erling Haaland yatsindaga igitego cy’ijana akinira Man City mu marushanwa yose mu mikino 105 amaze kuyikinira. Nubwo itakinaga byinshi, ku munota wa 22, Arsenal yabonye igitego cyo kwishyura binyuze mu gusatira byihuse ku mupira Gabriel Martinelli yanyuranye ku ruhande rw’ibumoso maze awugarurira Ricardo Calafiori warebye uko umunyezamu Ederson yari ahagaze amuteta ishoti ku giti cya kabiri cy’izamu.

Myugariro Gabriel yishimira igitego yari amaze gutsinda
Myugariro Gabriel yishimira igitego yari amaze gutsinda

Ku munota wa mbere muri itandatu yongerewe ku gice cya mbere, Arsenal yabonye koruneri yaturutse ku mupira Bukayo Saka yari akinanye na Declan Rice. Iyi koruneri yatewe na Bukayo Saka maze isanga myugariro Gabriel Magalhães, ahagaze neza atsinda igitego cya kabiri.

Myugariro Gabriel Magalhães ubwo yari amaze gutsindira Arsenal igitego cya Kabiri
Myugariro Gabriel Magalhães ubwo yari amaze gutsindira Arsenal igitego cya Kabiri

Ku munota wa munani w’inyongera y’iki gice cya mbere, Arsenal yabonye ikarita y’umutuku yahawe Leandro Trossard, wari ukoreye ikosa Bernardo Silva ariko ritariryo yayiherewe, ahubwo ataryemeye agatera umupira n’umujinya, maze ahanirwa gutinza umukino ahita ahabwa ikarita y’umuhondo yiyongeraga ku yindi yari yabonye mbere, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ifite ibitego 2-1 cya Man City.

Leandro Trossard yahawe ikarita itukura yabaye incamugongo ku ikipe ya Arsenal
Leandro Trossard yahawe ikarita itukura yabaye incamugongo ku ikipe ya Arsenal

Igice cya kabiri Arsenal yagitangiye isimbuza ikuramo Bukayo Saka ishyiramo myugariro Ben White. Iyi kipe yari igiye gukina yugarira cyane kuko yari igiye gukoresha ba myugariro batatu bo hagati, babiri bo ku mpande buri umwe akina uruhande rwose kuva inyuma kugera imbere ikanagira abakinnyi bane hagati (uburyo bwa 5-4-0).

Abakinnyi ba Arsenal bari basigaye ari 10 mu kibuga, bakoze iyo birwanaho imbere ya Man City yari yakamejeje
Abakinnyi ba Arsenal bari basigaye ari 10 mu kibuga, bakoze iyo birwanaho imbere ya Man City yari yakamejeje

Muri iki gice cya kabiri umukino wose wakiniwe mu kibuga cya Arsenal yewe n’imbere y’izamu ari nako David Raya wari uririnze, ryaterwagamo amashoti umunota ku wundi ariko uyu Munya-Espagne agatabara aho rukomeye kuko yakuyemo imipira irindwi ikomeye mu minota 45 ndetse n’irindwi y’inyongera mu gihe mu gice cya mbere yari yakuyemo umupira umwe gusa.

Myugariro John Stones amaze gutsinda igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Man City
Myugariro John Stones amaze gutsinda igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Man City

Gukina umukino wugarira gusa, ukarwana no kurindira izamu ryawe iruhande rwaryo nubwo byari bigoye imbere y’ikipe nka Man City, kugeza ku munota wa 97, Arsenal byari byayihiriye ariko kuri uwo munota itsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na John Stones wari winjiye mu kibuga asimbuye maze umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Abakinnyi ba Arsenal bari bitanze batizigama bizye gucyura amanota atatu bahise bacika inetege nyuma yo kwishyurwa igitego cya kabiri
Abakinnyi ba Arsenal bari bitanze batizigama bizye gucyura amanota atatu bahise bacika inetege nyuma yo kwishyurwa igitego cya kabiri
Ricardo watsinze igitego kiza cyo kwishyura ku ruhande rwa Arsenal
Ricardo watsinze igitego kiza cyo kwishyura ku ruhande rwa Arsenal
Umupira mwiza Ricardo yateye ku giti cya kabiri cy'izamu maze Ederson ananirwa kuwukuramo
Umupira mwiza Ricardo yateye ku giti cya kabiri cy’izamu maze Ederson ananirwa kuwukuramo
Byari ibyishimo ku mutoza Arteta
Byari ibyishimo ku mutoza Arteta
Ntibyari byoroheye abakinnyi ba Arsenal kwakira gustindwa igitego cya kabiri nyamara ntako batari bagize
Ntibyari byoroheye abakinnyi ba Arsenal kwakira gustindwa igitego cya kabiri nyamara ntako batari bagize
Haaland we yishimiraga gutsinda igitego cy'ijana mu mikino 105 amaze gukinira Man City
Haaland we yishimiraga gutsinda igitego cy’ijana mu mikino 105 amaze gukinira Man City
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka