Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda

Imipira y’abakinnyi bakina mu irushanwa rya ‘Premier League’ izaba yanditseho ijambo ‘Black Lives Matter’ risobanuye ngo ‘Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro’, mu mikino 12 izabanziriza isubukurwa ry’iyo shampiyona y’u Bwongereza, riteganijwe tariki ya 17 Kamena 2020.

Iryo jambo rizaba ryanditse aho amazina y’abakinnyi ubusanzwe aba yanditse mu mugongo. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe gutegura iryo rushanwa.

Abakinnyi bakina muri Premier League, ngo ni bo batanze icyifuzo cy’uko ijambo ‘Black Lives Matter’ ryaba ari ryo ryandikwa ku mipira yabo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Premier League.

Ibi bizakorwa mu mukino ibiri y’ibirarane iteganyijwe tariki ya 17 Kamena 2020, aho Manchester City izakina na Arsenal, ndetse n’umukino Aston Villa izakina na Sheffield United, bikomeze no ku yindi mikino 10 yo ku munsi wa 30, izakinwa hagati yo kuwa gatanu tariki 19, no kuwa mbere tariki 22 Kamena 2020.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo kwerekana uruhare rwabo mu kurwanya ivangura n’ihohoterwa rikorerwa abirabura ku isi.

Muri iyi mikino kandi, abakinnyi bazashaka gukora ikimenyetso cyo gutera ivi mu kibuga, byaba nyuma cyangwa mu gihe cy’umukino, bazaba babyemerewe. Iki ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro umwirabura George Floyd, wishwe n’umupolisi amutsikamije ivi ku ijosi kugeza ashizemo umwuka, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Premier League yatangaje ko nyuma y’iyo mikino 12, bazongera bagasubizaho amazina y’abakinnyi, ariko ijambo ‘Black Lives Matter’ na ryo rizaba ryanditse ku myenda bazakinana, ndetse bazongereho n’irindi ryo gushimira abaganga b’Abongereza, ku murava n’ubwitange bagaragaje mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka