Police yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Isonga FC

Police FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gustida Isonga FC ibitego 2 ku busa ejo kuwa gatatu tariki 08/02/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cya mbere cyagiyemo mu gice cya mbere gitsinzwe na Rutahizamu ukomoka mu Burundi Laudit Mavugo, ku burangare bw’abakinnyi bakina inyuma mu Isonga FC.

Nubwo Isonga yari yatangiye umukino ikina umupira mwiza kurusha Police, yaje gucika intego ubwo Mavugo yabatsindaga igitego gitunguranye.

Mu gice cya kabiri, Mavugo wari wazengereje abakinnyi b’inyuma ba Isonga, yatsinze igitego cya ka kabiri, ndetse na nyuma yabwo amakipe yombi akomeza gusatirana ariko habura ibindi bitego.

N’ubwo Police FC, yakinaga idafite umutoza wayo mukuru Goran wari mu bihano ndetse na Rutahizamu wayo Meddie Kagere wari ufite amakarita abiri y’umuhondo, yagaragaje ko ari ikipe nkuru kuko amahirwe yabonye yayabyaje umusaruro, mu gihe Isonga FC yo wasangaga abakinnyi bayo bapfusha ubusa amahirwe babonye yo gutsinda ibitego.

Alphonse Gatera Umutoza wungirije wa Police FC akaba ari we watoje uwo mukino, yavuze ko intsinzi ikipe ye yabonye yavuye ku nararibonye Police yarushije Isonga. Yagize ati “batangiye umukino baturusha guhanahana umupira ariko twaje kongera imbaraga tunabasha kubyaza umusaruro amakosa yakozwe na bariya bana”.

Gatera avuga ko bariya bana bazavamo ikipe ikomeye, nibamara gukosora amakosa mato mato bakora mu kibuga kubera ubwana kuko ngo ahandi hose mu kibuga abona bakina neza cyane.

Umuyobozi w’Isonga FC, Augustin Munyandamutsa, yadutangarije ko batabashije gutsinda kubera ko bari bananiwe kubera ko bakinishije imbaraga nyinshi ubwo batsindaga Rayon Sport mu mukino wabaye tariki 04/02/2012 ariko ngo nibakaza imyitozo bazongera basubire ku murongo bari bariho mbere.

Nyuma yo gutsinda Isonga FC, Police FC yahise ifata umwaya wa mbere ikaba inganya amanota 24 na APR, ariko Police izigamye ibitego 14 mu gihe APR izigamye ibitego 10.

Nubwo Police ariyo yasimbuye APR ku mwanya wa mbere, aya makipe azacakirana mu mukino wa shampiyona ku wa gatandatu tariki 11/02/2012 kuri stade Amahoro, ku munsi wa nyuma usoza imikino ya shampiyona ibanza (phase aller).

Isonga FC yaherukaga gutsinda Rayon Sport ibitego 3 kuri 2, yari ifite abafana benshi muri uwo mukino, ariko yananiwe kugumana umurego wo gutsinda.

Ku rutonde rwa shampiyona, Isonga yo ntacyo yahindutseho kuko ubu ikiri ku mwanya wa 9.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka