Police y’u Rwanda yegukanye igikombe cya #EAPCCOGames2023 mu mupira w’amaguru

Ikipe ya Police FC y’u Rwanda yatsinze Police y’u Burundi kuri penaliti yegukana igikombe cya EAPCCO kiri kubera mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade izwi nka Kigali Pelé Stadium, habereye umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru mu mikino ihuza Abapoliisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO).

Ni umukino wahuje ikipe ya Police FC y’u Rwanda ndetse na Rukinzo FC ya Police y’u Burundi.

Uyu wari umukino wa kabiri aho uwa Mbere wari wabaye kuri uyu wa Kabiri warangiye Police y’u Rwanda itsinze u Burundi ibitego 3-1.

Uyu munsi mu mukino wa kabiri hagati y’aya makipe yombi, iminota 90 isanzwe yarangiye Rukinzo itsinze Police FC ibitego 2-0, byatumye amakipe yombi akina iminota y’inyongera kuko igiteranyo cy’ibitego mu mikino yose byari 3-3.

Umunyezamu wa Police FC y'u Rwanda Kwizera Janvier "Rihungu" yakuyemo penaliti
Umunyezamu wa Police FC y’u Rwanda Kwizera Janvier "Rihungu" yakuyemo penaliti

Haje kwiyambazwa penaliti maze Police FC y’u Rwanda itsinda Rukinzo y’u Burundi penaliti 5-3 ihita yegukana igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka