Police y’i Rwamagana yanyagiye abakozi b’Intara mu mukino w’ubusabane

Mu mukino wo kwizihiza umunsi w’umurimo mu ntara y’i Burasirazuba, Police ikorera mu karere ka Rwamagana yatsinze abakozi b’intara n’akarere ibitego 4 ku busa.

Abakinnyi bose basuhuzanya mbere y'umukino
Abakinnyi bose basuhuzanya mbere y’umukino

Mu rwego rwo gusabana no kwizihiza umunsi w’umurimo, mu karere ka Rwamagana guhera ku i saa ine z’amanywa habereye umukino wahuje Police y’i Rwamagana, n’abakozi b’intara bafatanyije n’abakozi b’Akarere ka Rwamagana, umukino uza kurangira Police ikorera i Rwamagana yihereranye abakozi b’Intara ibatsinda ibitego 4-0.

Wari umukino w'ubusabane
Wari umukino w’ubusabane

Nyuma y’uyu mukino, Guverineri w’intara y’iburasirazuba Kazaire Judith yabwiye abitabiriye uyu mukino ko impamvu abakozi b’intara n’akarere batabashije gutsinda igitego na kimwe ari ukubera imyitozo mike, avuga ko bagiye gukaza imyitozo ku buryo mu mukino utaha bazaba bahagaze neza.

Guverineri w'intara y'iburasirazuba Kazaire Judith nyuma y'umukino yaganirije abari bamaze gukina
Guverineri w’intara y’iburasirazuba Kazaire Judith nyuma y’umukino yaganirije abari bamaze gukina

Yagize ati" Uyu wari umukino wo mu rwego rw’ubusabane tunazirikana akazi kacu ka buri munsi, gusa n’ubwo ikipe y’abakozi b’Intara yatsinzwe, ubu igiye gukaza imyitozo ku buryo ubutaha ari twe tuzegukana intsinzi, n’ubwo nta gitego na kimwe babashije gutsinda umukino nk’uyu wongera ubucuti n’imikoranire myiza”

Nyuma y'umukino basomye ku mazi
Nyuma y’umukino basomye ku mazi
Ikipe y'abakozi b'Intara n'akarere yanyagiwe ibitego 4-0
Ikipe y’abakozi b’Intara n’akarere yanyagiwe ibitego 4-0

Ukuriye Polisi mu ntara y’i Burasirazuba ACP Rutaganira Dismas nawe yishimiye intsinzi ariko atangaza ko ikigenderewe kwari ukugirana ubusabane n’abo bafatanije umurimo, anatangaza ko gukina umukino wa gicuti abibonamo n’ubundi gufatanya umurimo kuko gukina umupira w’amaguru nabyo ari umurimo ukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka