Police FC yerekeje muri Uganda mu mikino ya Gipolisi

Ikipe ya Polisi yerekeje muri Uganda kwitabira imikino ihuza amakipe y’abapolisi yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba izabera i Kampala guhera tariki ya 24 kugeza tariki ya 30 Kanama 2017.

Nsengiyumva Mustapha (wa mbere uvuye ibumoso), Munezero Filston na Nzabanita David (Wa gatatu) bari mu bakinnyi bashya Police izifashisha muri iri rushanwa.
Nsengiyumva Mustapha (wa mbere uvuye ibumoso), Munezero Filston na Nzabanita David (Wa gatatu) bari mu bakinnyi bashya Police izifashisha muri iri rushanwa.

Iyo mikino itegurwa n’ishyirahamwe ry’abakuru ba polisi mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Police Chiefs Cooperation) izitabirwa n’ibihugu birindwi birimo u Rwanda, Uganda, Kenya,u Burundi, Sudani, Sudani y’epfo na Tanzania.

Nyuma y’iminsi bitegura iryo rushanwa,kuri uyu wa gatatu saa sita z’amanywa nibwo umutoza Seninga Innocent yahagurukanye n’abakinnyi 18 berekeza i Kampala banyuze ku mupaka wa Gatuna.

Seninga yatangarije Kigali Today ko intego ari ukwegukana iryo rushanwa “imyitozo yagenze neza muri rusange. Abakinnyi na bo bafite morali kandi bazi neza ko tugiye gushaka igikombe.”

Mu bakinnyi iyo kipe ihagurukana hagaragaramo abashya yaguze barimo, Iradukunda Bertrand na Nzabanita David bavuye muri Bugesera, Munezero Filston na Nsengiyumva Mustapfa bavuye muri Rayon Sports.

Biteganijwe ko imikino izakinwa muri iryo rushanwa ari umupira w’amaguru,gusiganwa ku maguru,umukino w’intoki (Volleyball), kumasha (shooting target), Box, Netball na Taekwondo.

Polisi y’u Rwanda yo izaba ihagarariwe n’ikipe y’umupira w’amaguru, abasiganwa ku maguru no kumasha.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 Polisi izifashisha muri iyo mikino:

Nzarora Marcel, Bwanakweli Emmanuel, Niyigaba Ibrahim, Twagizimana Fabrice, Munezero Filston, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ishimwe Issa Zappy, Mpozembizi Mohammed, Ngendahimana Eric, Biramaire Christophe Abeddy, Songa Isae, Nzabanita David, Iradukunda Bertrand, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Mohammed, Manishimwe Yves, Nsengiyumva Mustapha na Usabimana Olivier.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka