POLICE FC yatsinze Rwamagana City FC ikomeza gusatira amakipe ya mbere

Mu mukino wambimburiye indi y’umunsi wa karindwi ya shampiyona, ikipe ya Police FC yatsinze Rwamagana bituma igira amanota 10 kuri 12 mu mikino ine iheruka gukina.

Ni umukino ikipe ya Rwamagana City yagiye gukina iri ku mwanya wa 14 n’amanota atatu gusa aho mu mikino itandatu yari yaratsinze umukino umwe yatsinzemo Gasogi United.

Police Fc yo yagiye gukina na Rwamagana ibizi ko ifite akazi gakomeye ko gushaka amanota nyuma yo kumara imikino ine ibanza ya shampiyona nta ntsinzi aho yari iri ku mwanya wa munani n’amanota arindwi.

Police FC ikomeje kwitwara neza bitandukanye n'uko yatangiye
Police FC ikomeje kwitwara neza bitandukanye n’uko yatangiye

Ikipe ya Police Fc y’umutoza Mashami Vincent ni yo yatangiye iyobora umukino aho ndetse umutoza yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanza mu kibuga, nk’aho yari yongeye guha amahirwe umuzamu wabo wa gatatu Kwizera Janvier (Rihungu), mu gihe Ndayishimiye Antoine Dominique yari yasimbuye Ngabonziza Pacifique.

Ni umukino buri kipe yifuzaga amanota atatu
Ni umukino buri kipe yifuzaga amanota atatu
Ntirushwa Aimé watsinze igitego ahoberana n'umutoza we Mashami Vincent.
Ntirushwa Aimé watsinze igitego ahoberana n’umutoza we Mashami Vincent.

Ku ruhande rwa Rwamagama City Fc itozwa na Ruremesha Emmanuel hari habayemo impinduka zitari nyinshi nk’aho bahisemo gukoresha umunyezamu wa kabiri Twagirimana Pacifique, wari wasimbuye Mazimpaka Andre ndetse na kapiteni wabo Uwimana Emmanuel (Tioty) kuri iyi nshuro umutoza yamubanje hanze.

Ku munota wa kane gusa ikipe ya Police FC yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko umunyezamu Pacifique umupira awushyira muri koroneri.

Nshuti Dominique Savio wa Police FC ashaka intsinzi
Nshuti Dominique Savio wa Police FC ashaka intsinzi

Ikipe ya Police yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Rwamagana ariko ntacyo byatanze kuko iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta n’umwe urebye mu izamu ry’undi.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ikipe ya Police FC ari nako isatira izamu rya Rwamagana City FC binyuze kuri rutahizamu wa Police Fc Danny Usengimana, ariko umuzamu wa Rwamagana aguma kwitara neza.

Ku munota wa 59 w’umukino ku mupira wagumye gusirisimba imbere y’izamu rya Rwamagana, Ntirushwa Aimé wa Police yarekuye ishoti riremereye ashoteye inyuma y’urubuga rw’amahina maze igitego kiba kirinjiye.

Rwamagana Fc yagerageje gusatira ishaka kwishyura igitego ariko biranga. Umutoza wa Police Fc Mashami Vicent yahise akora impinduka zihuse akuramo Ndayishimiye Antoine Dominique ashyiramo Sibomana Patrick (Pappy), Nkubana Marc asimbura Sibomana Shami Carnold.

Ku munota wa 69, ikipe ya Rwamagana Fc yakoze impinduka maze ikuramo Mbanza Joshua bashyiramo Theophile Karanzi, naho ku munota wa wa 79 umutoza wa Police FC nawe yongera gukora impinduka aho yakuyemo Twizerimana Onesme maze ashyiramo Twizeyimana Martin Fabrice.

Ku minota yageenwe y’umukino yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itau ariko igitego kiguma ari kimwe ari nacyo cyatandukanyije impande zombi.

Police Fc yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 10 ku rutonde rwa shampiyona naho Rwamagana iguma ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma n’amanota atau (3) gusa.

Police FC ibonye amanota 10 muri 12, u mikino ine iheruka gukina
Police FC ibonye amanota 10 muri 12, u mikino ine iheruka gukina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka