Police FC yatsinze Etincelles FC

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, ikipe ya Police FC ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Danny Usengimana wa Police FC agerageza kugenzura umupira
Danny Usengimana wa Police FC agerageza kugenzura umupira

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali Police FC yawutangiye ibona igitego cya mbere ku munota wa 35 w’umukino gitsinzwe na Twizerimana Onesme, igice cya mbere kirangira ari 1-0. Iki gitego ariko mu gice cya kabiri ku munota wa 57 Etincelles FC yacyishyuye gitsinzwe na Moro Sumaila, amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri Police FC yashakishije uburyo bwinshi yabonamo igitego cy’intsinzi ibigeraho ku munota wa 66 ubwo Twizerimana Martin Fabrice yayiboneraga igitego cya kabiri cyasoje umukino warangiye ari ibitego 2-1.

Police FC yatangiye shampiyona nabi, ariko mu mikino itatu iheruka gukina ku manota icyenda(9) yabonyemo amanota arindwi(7) ari na yo ifite kuri 18 imaze gukinira mu mikino itandatu(6), biyishyira ku mwanya wa munani.

Uretse imikino yasubitswe, indi mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona irakinwa ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 aho Rayon Sports ya mbere kugeza ubu n’amanota 12 yakira Espoir FC saa cyenda kuri Sitade ya Kigali mu gihe Mukura VS yakira Kiyovu Sports kuri Sitade Kamena, Musanze FC yakire Sunrise kuri Sitade Ubworoherane naho Bugesera FC yakire Rwamagana City saa cyenda.

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka ndebe team yanjye Ko indaza neza Rayon sports songa mbere.

KWIZERA Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka