Police FC yasinyishije umunyezamu Kwizera, inongerera amasezerano abandi bakinnyi

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu wakiniraga ikipe ya Bugesera, inongera amasezerano y’abakinnyi barimo Iyabivuze Osee.

Ikipe ya Police FC ni imwe mu makipe ari kugaragaza imbaraga nyinshi mu kwiyubaka ndetse no gutegura umwaka w’imikino wa 2020/2021, aho itangaza ko intego za mbere ari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda birimo shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu munsi ikipe ya Police Fc yamaze gutangaza ko yasinyishije umunyezamu Kwizera Janvier wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Bugesera, aho yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.

Umunyezamu Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu yamaze gusinyira Police FC
Umunyezamu Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu yamaze gusinyira Police FC

Andi makuru atugeraho mu ikipe ya Police Fc, avuga yo iyi kipe yamaze kongerera amasezerano rutahizamu Iyabivuze Osee byigeze kuvugwa ko ashakwa na APR FC, mu gihe kandi abakinnyi Uwimbabazi Jean Paul na Usabimana Olivier nabo basinye andi masezerano y’imyaka ibiri.

Iyabivuze Osee umaze iminsi anahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi nawe yongereye amasezerano
Iyabivuze Osee umaze iminsi anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi nawe yongereye amasezerano

Uyu munyezamu aje yiyongera ku bandi bakinnyi barimo Rutanga Eric wari kapiteni wa Rayon Sports, isinyisha kandi umukinnyi wo hagati Twizerimana Martin Fabrice wakiniraga Kiyovu Sports, ndetse na myugariro Iradukunda Eric Radu nawe wakiniraga Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka