Police FC yasinyishije Sibomana Patrick uheruka gutandukana na Yanga

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Patrick SIbomana amasezerano y’imyaka ibiri, aba umukinnyi wa karindwi iyi kipe isinyishije

Patrick Sibomana uheruka gusezererwa n’ikipe ya Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania yari akiniye umwaka umwe, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC bivugwa ko yamutanzeho Miliyoni 9 Frws.

Sibomana Patrick yamaze gusinyira Police FC
Sibomana Patrick yamaze gusinyira Police FC

Uyu mukinnyi ukina usatira izamu anyuze ku ruhande, yari yagiye avugwa mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo AS Kigali, Rayon Sports ndetse na Kiyovu, ariko yamaze kwemeranya n’ikipe ya Police FC iri mu makipe ahagaze neza ku isoko muri uyu mwaka.

Muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi, Police Fc imaze kugura abandi bakinnyi barimo Usengimana Faustin wavuye muri Buildcon, Ntwari Evode wavuye muri Mukura, umunyezamu Janvier Kwizera Rihungu wavuye muri Bugesera, Rutanga Eric na Iradukunda Rad bavuye muri Rayon Sports, ndetse na Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka