Police FC yasinyishije Bienvenue Mugenzi wakiniraga Kiyovu Sports

Rutahizamu Mugenzi Bienvenue wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Mugenzi Bienvenue wakiniraga Kiyovu Sports yaguzwe na Police FC
Mugenzi Bienvenue wakiniraga Kiyovu Sports yaguzwe na Police FC

Aya makuru Kigali Today yayahamirijwe n’umwe mu bantu baba hafi y’uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko aho yavuze ko amaze igihe ayisinyiye Police FC.

Ati "Yego, ni byo yisinyiye Police FC. Ntabwo ari uyu munsi, bimaze iminsi birangiye."

Bienvenue Mugenzi wageze muri Kiyovu Sports mu mwaka wa 2021 akaba yari ahamaze imyaka ibiri muri shampiyona ya 2021-2022, aho yatsindiye iyi kipe ibitego bitanu mu gihe mu ya 2022-2023 irangiye yagize uruhare mu bitego 14 atsinda icyenda(9) agatanga n’imipira itanu(5) yavuyemo ibitego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka