Police FC yanyagiye Etincelles FC, Kiyovu Sports itungurwa na Rutsiro FC

Ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitanu kuri kimwe mu gihe Rutsiro yatunguye Kiyovu Sports ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Umukino wa Rutsiro na Kiyovu wari urimo guhangana gukomeye
Umukino wa Rutsiro na Kiyovu wari urimo guhangana gukomeye

Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda watangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021 ku bibuga bitandukanye.

Umukino wabimburiye indi wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Ni umukino wahuje Rutsiro FC yakiriye Kiyovu Sports maze iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu mbere ku munota wa Karindwi kuri Penaliti yatsinzwe na Robert Saba. Nyuma y’iminota itanu gusa Rutsiro FC yishyuye kuri Penaliti igitego cyatsinzwe na NDARUSANZE Jean Claude. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe ku kindi. Igice cya kabiri Rutsiro FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hatangimana Eric ku munota wa 79 maze itahana amanota atatu.

Cyagezemo
Cyagezemo
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Kuri Sitade Amahoro

Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitanu kuri kimwe.

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga

Habarurema Gahungu (GK),Iradukunda Eric Eric Rutanga ,Moussa Omar ,Faustin Usengimana ,Munyakazi Yussuf ,Nshuti Dominique Savio,Twizeyimana Martin Fabrice, Mico Justin ,Sibomana Patrick ,Iyabivuze Osée.

Abakinnyi 11 ba Etincellles FC

Nduwayo Danny Balthez (GK) , Nshimiyimana Abdou ,Manzi Huberto Sincere ,Akayezu Jean Bosco , Niyibizi Pierro ,Murengezi Rodrigue, Uwimana Guillaume, Niyibizi Ramadhan , Itangishaka Ibrahim ,Brahim Djibrine Hassan na Isaac Muganza Isaac.

Ni umukino Etincelles FC yinjiyemo neza aho ku munota wa kane Umunya-Chad Djibril Hassan yafunguye amazamu ku ruhande rwa Etincelles FC. Police FC yagarutse mu mukino ku munota wa 29 ku makosa ya ba myugariro ba Etincelles bagonganye n’umuzamu maze Iyabivuze Osée atsindira Police FC igitego cyo kwishyura ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police FC aho Ntwari Evode yasimbuye Munyakazi Yousuf . Ntwari Evode ageze mu kibuga Police FC yahinduye imikinire yaje gutsinda igitego cyo ku munota wa 67 ,mu minota ine gusa yahise atsinda icya gatatu cya Police FC. Ku munota wa 90 Ntirushwa Aimé wasimbuye Twizerimana Martin Fabrice yatsinze igitego cya kane cyakurikiwe n’icya Harerimana Obed nyuma y’iminota itatu maze umukino urangira yegukanye amanota atatu.

Uko Imikino yose yagenze

Itsinda rya kabiri
 Rutsiro FC 2-1 Kiyovu Sports

Abakinnyi 11 ba Rutsiro FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rutsiro FC babanje mu kibuga

Itsinda rya gatatu
 Police FC 5-1 Etincelles FC
 Musanze FC 2-4 As Kigali

Itsinda rya kane
 Marines FC 0-1 Espoir FC
 Mukura VS 1-1 Sunrise FC

Rutahizamu wa Kiyovu Sports Robert Saba atera Penaliti
Rutahizamu wa Kiyovu Sports Robert Saba atera Penaliti

Imikino yo ku Cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021

Itsinda rya mbere

 15:00: APR FC vs Gorilla FC : Sitade Huye

Itsinda rya Kabiri

 15:00: Rayon Sports vs Gasogi United : Sitade Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Espoir FC Niyubahwe kabisa ibyinjiyemo neza!

Jean Neppomuscene NIYITEGEKA yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Turabashimiye kubwa update mwaduhaye nonese itsinda rya Rayonsports izindi kipe zirikumwe ntabwo zikina
Ese iyi mikino ifite imikino yo kwishyura? Murakoze

Mbaragijimana Theophile yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

ndumufana wa APR FC ndayikunda cyane ejo le 02|05|2021 tuzatsinda gorilla fc

Rurenzangabo jean claude yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka