Police FC yanganyije na Rwamagana City, Marine FC na Rutsiro FC zibona intsinzi

Kuri uyu wa Gatandatu amakipe yiganjemo arwana no kutamanuka yakinnye imikino y’umunsi wa 28 Marine FC ishyira Bugesera FC ahabi,Rutsiro FC nayo ibarisha nabi Sunrise FC iyitsinda 1-0.

Yari imikino itanu irimo ine yose yari ifite icyo ivuze kuri amwe mu makipe ari mu myanya ishobora kuyasubiza mu cyiciro cya kabiri.

Mu karere ka Ngoma , Rwamagana City yari ku mwanya wa 12 n’amanota 29 mbere y’uko ikina yakiriye Police FC yaherukaga gutsindwa na Etincelles FC ku munsi wa 27.

Rwamagana City iri iwayo yanganyije na Police FC 0-0 igira amanota 30.
Rwamagana City iri iwayo yanganyije na Police FC 0-0 igira amanota 30.
Nshuti Dominique Savio mu mukino Police FC yanganyije na Rwamagana City 0-0 igahita ijya ku mwanya wa gatanu n'amanota 46
Nshuti Dominique Savio mu mukino Police FC yanganyije na Rwamagana City 0-0 igahita ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 46

Amakipe yombi umukino warangiye anganyije 0-0 maze Rwamagana ijya ku mwanya wa 13 n’amanota 30 mu gihe Police FC yasubiye inyuma umwanya umwe ijya kuwa gatanu n’amanota 46.

Sibomana Abouba uyu munsi yari yagiriwe icyizere n'umutoza Mashami Vincent wa Police FC abanza mu kibuga
Sibomana Abouba uyu munsi yari yagiriwe icyizere n’umutoza Mashami Vincent wa Police FC abanza mu kibuga

Kuri sitade Umuganda saa sita n’igice habereye undi mukino warebaga amakipe arwana no kutamanuka, ikipe ya Marine FC yari yakiriye Bugesera FC maze Mbonyumwami Thaiba ayitsindira igitego kimwe yatsinze gituma Marine FC ifata umwanya wa 12 n’amanota 31 mu gihe Bugesera FC yahise ibihomberamo ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 29 irusha abiri ikipe ya 15.

Iyo kipe irushwa amanota abiri na Bugesera FC ni Rutsiro FC kuko nayo uyu munsi kuri sitade Umuganda yahatsindiye Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bugingo Samson mu minota itandatu yari yongewe kuri 90 isanzwe.

Gutsinda uyu mukino n’ubwo bitayikuye ku mwanya wa 15 wayijyana mu cyiciro cya kabiri iwugumyeho ariko byatumye yongera amanota yegera amakipe ari imbere kuko ubu ifite 27 mu gihe Sunrise FC yatsinzwe yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 31.

Kuri stade Mpuzamahanga ya Huye Mukura VS yari yakiriye Etincelles FC amakipe yombi ari mu myanya yo hagati.

Ibitego bibiri bya Robert Mukoghotya ku munota wa 3 n’uwa 40 ndetse na Ngirimana Alexis ku munota wa 53 byahaye Mukura VS amanota atatu itsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Uyu mukino washyize Mukura VS ku mwanya wa gatandatu n’amanota 44 mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.

Mu karere ka Bugesera, AS Kigali yari yakiriye Gasogi United maze inayitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 6 ndetse na Rucogoza Elias ku munota wa 17, mu gihe Hervé Ngono ku munota wa mbere yari yatsindiye Gasogi United.

Uyu mukino wafashije AS Kigali gusubira mu makipe ane ya mbere aho iri ku mwanya wa kane n’amanota 47 mu gihe Gasogi Unite ifite 39 ku mwanya wa munani.

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

Musanze FC vs Kiyovu Sports (Stade Ubworoherane,saa cyenda).

APR FC vs Espoir FC(Stade Bugesera,saa cyenda).

Rayon Sports vs Gorilla FC(Kigali Pele Stadium ,saa cyenda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka