Police FC yamuritse imyenda mishya izakinana muri uyu mwaka w’imikino

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umupira w’amaguru (Police FC) yashyize ahagaragara imyambaro ibiri abakinnyi bazajya bambara muri uyu mwaka w’imikino 2021-2022.

Police FC yamuritse imyenda mishya izakinana muri uyu mwaka w'imikino
Police FC yamuritse imyenda mishya izakinana muri uyu mwaka w’imikino

Iyo myambaro igizwe n’ikabutura n’umupira biri mu mabara abiri, ubururu bwerurutse azaba ari umwambaro bazajya bambara bakiriye andi makipe naho ubururu bwijimye ni uwo bazajya bambara basuye andi makipe.

Abanyezamu bo igihe Police FC izaba yakiriye andi makipe bazajya bambara umupira w’umuhondo n’ikabutura y’ubururu bwerurutse, naho nibajya gukina n’andi makipe bambare umupira w’umutuku n’ikabutura y’umukara.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyo myambaro wabereye ku irebero mu Karere ka Kicukiro aho ikipe ya Police FC imaze iminsi mu mwiherero. Uwo muhango wayobowe na CP Bruce Munyambo, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’igihugu.

CP Munyambo yasabye abakinnyi kuzitwara neza ubwo shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izaba isubukuwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi.

Yagize ati “Mwagize igihe gihaje cyo kwitegura mu buryo bwose, turabasaba kuzitwara neza mukegukana igikombe cya shampiyona mugiye guhatanira n’andi makipe. Imikino ya gicuti mumazemo iminsi yagaragaje ko mumeze neza kandi mwanayitwayemo neza”.

CP Bruce Munyambo aganira n'abakinnyi ba Police FC
CP Bruce Munyambo aganira n’abakinnyi ba Police FC

Ari umutoza w’ikipe ya Police FC, Haringingo Francis ndetse na Capitaine w’ikipe Nsabimana Aimable, bavuze ko abakinnyi biteguye bihagije guhatanira igikombe cya shampiyona, baremeza ko nta kabuza bazakora uko bashoboye bakagitwara. Haringingo yavuze ko muri uru rugamba yitwaje abakinnyi 24 kandi bose kugeza ubu bameze neza mu buryo bwose.

Ati “Urebye abakinnyi bose biteguye neza, dufite abakinnyi 24 bameze neza, abayobozi muri Polisi y’u Rwanda baza kubaganiriza bakabaha ubutumwa bubongerera imbaraga kandi bababa hafi mu buryo bushoboka. Ibi bikajyana n’imyitozo tumazemo iminsi ndetse n’imikino ya gicuti twakinnye, muri rusange abakinnyi bameze neza haba mu mbaraga z’umubiri ndetse no mu mutwe”.

Capitaine w’ikipe, Nsabimana Aimable, na we yashimangiye ko imikino ya gicuti bamazemo iminsi ndetse n’imyitozo bagiye bakora yabafashije kugarura umupira mu maguru nyuma y’igihe kirekire amarushanwa yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 202i, ni bwo Police FC ikina umukino wayo wa mbere n’ikipe ya Etincelles FC, biteganijwe ko umukino utangira saa cyenda z’amanywa, ukabera kuri sitade Amahoro. Police FC iri mu itsinda C aho iri kumwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka