Police FC yamaze gutanga ikirego muri Ferwafa ku mukino wa APR FC

Ikipe ya Police Fc yamaze kwandikira Ferwafa ibasaba kurenganurwa ku mukino wabahuje na APR FC, aho bavuga ko basifuriwe nabi

Twagirumukiza Abdul wasifuriye APR FC na Police FC
Twagirumukiza Abdul wasifuriye APR FC na Police FC

Ku wa Gatatu tariki 04/03/2020, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’umunsi wa shampiyona, umukino warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza ko hashobora kuba harabaye penaliti itaratanzwe, ibi bikaba byatumye ikipe ya Police itanga ikirego.

Mu ibaruwa ifite umutwe/impamvu witwa "Kugaragaza akarengane", iyi kipe igaragaza ko umusifuzi Twagirumukiza Abdul hari amakosa yakozwe na APR FC ariko ntihatangwe amakarita.

Muri iyi baruwa kandi Police FC ivuga ko hari penaliti bagakwiye kuba barahawe, ku ikosa ryakozwe ubwo Iyabivuze Osée yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, ukagarurwa n’ukuboko na Buregeya Prince.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na CIP Maurice Karangwa, isozwa basaba ko uyu musifuzi yafatirwa ibihano kuko bidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ibaruwa Police FC yanditse isaba kurenganurwa
Ibaruwa Police FC yanditse isaba kurenganurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka