Police Fc yaguye miswi na Musanze abatoza bikoma ba myugaruriro

Mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 21 wahuzaga ikipe ya Police Fc na Musanze urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Seningo Innocent utiza Police FC ntiyanyuzwe n'imikinire ya ba Myugariro be
Seningo Innocent utiza Police FC ntiyanyuzwe n’imikinire ya ba Myugariro be

Ni umukino wabereye kuri stade ya kicukiro aho Police yari yakiriye Musanze, umukino urinda urangira amakipe yombi aguye miswi, bituma Police ibura amahirwe yo kwegera Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere.

Ibitego byombi bya Musanze byatsinzwe na Rutahizamu Wai Yeka, aho icya mbere yagitsinze ku munota wa 23 no ku munota wa 28.

Ibitego bya Polisi byo icyambere cyabonetse ku munota wa 24 w’igice cya mbere mu gihe yishuye icya kabiri ku munota wa 57 byose nabyo byatsinzwe na Biramahire Christophe, umukino urangira ari 2-2.

Nyuma y’umukino Seninga Innocent utoza Police yavuze ko abakinnyi b’inyuma yakinishije bataramenyerana, abashinja kuba babaye intandaro yo gutsindwa ibitego.

Yagize ati” Turanganyije ariko icyo navuga ni uburangare bw’ab’inyuma banjye mu mutima w’abugarira kuko bataramenyerana.

Abasanzwe bahakina baravunitse ibyo rero byatumye bakora amakosa kuko batarahuza bituviramo gutsindwa kare.”

Mugenzi we wa Musanze Habimana Sostene nawe yashinje abakinnyi b’inyuma kuko ngo bishyuwe ibitego kubera kwirara, bituma umukino bari bafite mu ntoki ubacika.

Ati “ Aya makossa y aba Myugariro tugomba kuzayakosora ubutaha.”

Umutoza wa Musanze FC yagerageje kugira inama abugarira izamu ariko ntacyo byatanze
Umutoza wa Musanze FC yagerageje kugira inama abugarira izamu ariko ntacyo byatanze

Uko indi imikino y’umunsi wa 21 wa Shampiyona iteganyijwe:

Kuwa gatanu tariki ya 17 werurwe 2017

Police Fc 2-2 Musanze Fc (Stade Kicukiro)

Ku cyumweru tariki ya 19 werurwe 2017

Mukura VS vs Espoir Fc (Stade Huye)

SC Kiyovu vs Kirehe Fc (Stade Mumena)

Sunrise Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagatare)

APR Fc vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali)

Amagaju vs Marines Fc (Nyamagabe)

Ku wa mbere tariki ya 20 werurwe 2017

Gicumbi Fc vs AS Kigali (Stade Gicumbi)

Seninga yagaragaje ishyaka ryinshi agira Inama abakinnyi be ariko ntibyamubujije kunganya
Seninga yagaragaje ishyaka ryinshi agira Inama abakinnyi be ariko ntibyamubujije kunganya
Abafana ba Musanze FC ntako batagize bafana ariko ntibyagira icyo bitanga
Abafana ba Musanze FC ntako batagize bafana ariko ntibyagira icyo bitanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka