Police Fc yabonye itike y’umukino wa nyuma mu mikino ya Gipolisi

Ikipe ya Polisi yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma mu mikino ya gipolisi ihuza amakipe ya gipolisi muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba iri kubera i Kampala muri Uganda.

Iryo rushanwa rirahuza ibihugu 7 birimo u Rwanda, Uganda, Kenya,u Burundi, Sudani, Sudani y’epfo na Tanzania ryateguwe na East African Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) ngo rigamije ku rushaho guteza imbere imikoranire y’Abapolisi muri aka karere.

Mu mupira w’amaguru harimo amakipe 3 y’ibihugu bya Uganda ,Kenya ndetse n’u Rwanda ,Polisi y’U Rwanda ikaba kuri uyu wa 27 Kanama 2017 yamaze kwizera kuzakina umukino wa nyuma,kuko yatsinze iya Kenya 3-1.

Police y'u Rwanda izaba ihatanira n'iya Uganda umwanya wa mbere n'igikombe
Police y’u Rwanda izaba ihatanira n’iya Uganda umwanya wa mbere n’igikombe

Ibitego byatsinzwe na Songa Isae watsinze igitego cya mbere,Nshimiyimana Mohammed atsinda icya kabiri naho icya gatatu cyo kikaba cyatsinzwe na Yves Manishimwe.

Nsimiyimana Mohammed (ibumoso) ari mu batsindiye Polisi ibitego
Nsimiyimana Mohammed (ibumoso) ari mu batsindiye Polisi ibitego

Police Fc yo mu Rwanda ku wa 29 Kanama 2017 izakina ku mukino wa nyuma n’iya Uganda nayo yatsinze Kenya mu mukino wazihuje ku ntangiriro y’irushanwa ibitego 7-1 nayo ihita ibona itike yo ku mukino wa nyuma Kenya yo yatsinzwe inshuro ebyiri ihita isezererwa.

Kapiteni Twagizimana Fabrice nawe ibyishimo byari byose
Kapiteni Twagizimana Fabrice nawe ibyishimo byari byose

Ikipe ya Polisi y’ u Rwanda izakina n’iya Uganda irasabwa gutsinda ngo yegukane igikombe mu gihe nibanganya bazabara amanota n’umubare ‘ibitego bazigamye urusha undi akaba ari we uzahabwa igikombe.

Imikino iri gukinwa muri iryo rushanwa ni umupira w’amaguru,Gusiganwa ku maguru,umukino w’intoki Volley Ball,kurushanwa kurasa(shooting target),Box, Netball ndetse na Taekwondo.

Polisi y’u Rwanda yo ikaba ihagarariwe n’ikipe y’umupira w’amaguru ,abasiganwa ku maguru ndetse n’abazarushanwa kurasa,iyo mikino yindi ikazakinwa kuri uyu wa 29 Kanama 2017 ubwo irushanwa rizasozwa muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka