Police FC iri mu biganiro na Migi na Jacques Tuyisenge

Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’abakinnyi babiri aribo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, ndetse na Jacques Tuyisenge ngo bazayifashe.

Mugiraneza Jean Baptiste
Mugiraneza Jean Baptiste

Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC, CIP Bikorimana Obed, yavuze ko bigenze neza aba bakinnyi bombi bazakinira iyo kipe.

Yagize ati “Migi turimo kuvugana, nibigenda neza araza iwacu. Jacques Tuyisenge na we ni uko”.

Abo bagabo bombi baherutse gutandukana n’amakipe bari basanzwe bakinira, aho Jacques Tuyisenge yatandukanye n’ikipe ya APR FC nyuma y’uko iyo kipe imushyize mu bihano ubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 waganaga ku musozo, ari nako amasezerano y’imyaka ibiri yari yarayisinyiye mu 2020 nayo yari arimo kugana ku musozo.

Jacques Tuyisenge
Jacques Tuyisenge

Mugiraneza Jean Baptiste na we ikipe KMC yo mu gihugu cya Tanzania, yaherukaga gutangaza ko itazakomezanya na we nyuma y’imyaka itatu yari amaza ayikinira.

Ikipe ya Police FC kugeza ubu imaze gusinyisha umukinnyi umwe mushya, ariwe myugariro Nkubana Marc ukina iburyo, wavuye muri Gasogi United mu gihe kandi iyi kipe irimo kongerera amasezerano abakinnyi bayarangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABONA POLICE FC IGIWE KWIBERA CAISSE SOCIAL !!!!!!!!!!!!!!!!

RWAVUNINGOMA yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka