Police Fc ihagaritse umuvuduko wa Rayon Sports mu mukino w’ikirarane

Mu mukino w’ikirarane wahuje Rayon Sports na Police Fc, urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ni umukino watangiye ukerereweho iminota 8, nyuma y’agacupa kari kashyizwe mu kibuga cya Rayon Sports, ni nyuma yaho ikipe ya Police Fc yari yabanje gusanga Rayon Sports mu gice cyayo mbere y’uko umukino utangira.

Mbere y'umukino aba Kapiteni bafata ifoto n'abasifuzi
Mbere y’umukino aba Kapiteni bafata ifoto n’abasifuzi

Rayon Sports yashinjaga abakinnyi ba Police Fc ko aribo babikoze, gusa Nkunzingoma Ramadhab utoza abanyezamu ba Rayon Sports yaje kugenda agakuramo agatereka imbere y’intebe y’abasimbura ba Police Fc, icyo bagakoreye ni uguhita bakajugunya, maze umukino uratangira.

Umusifuzi Twagirumukiza Abdul yaje gutangiza umukino, amakipe yombi atangira asatirana, gusa Rayon Sports ikomeza kuba ariyo igera imbere y’izamu inshuro nyinshi, aho yabonye koruneri enye mu minota 20 ya mbere.

Ismaila Diarra ahanganye na Munezero Fiston bahoze bakinana
Ismaila Diarra ahanganye na Munezero Fiston bahoze bakinana

Ku munota wa 36 w’umukino Rayon Sports yaje gufungura amazamu, ni nyuma umupira muremure Kwizera Pierrot yohereje, maze Eric Rutanga aca mu rihumye Munezero Fiston na Habimana Hussein, aroba umunyezamu bari basigaranye wenyine.

Eric Rutanga yishimira igitego
Eric Rutanga yishimira igitego

Ku munota wa 42 w’umukino, Police Fc yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric, ni nyuma y’ishoti rirerire yateye, umunyezamu Bakame ntiyamenya aho umupira unyuze, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ngendahimana Eric watsinze igitego cya Police Fc
Ngendahimana Eric watsinze igitego cya Police Fc

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho Muhire Kevin yasimbuye Yannick Mukunzi, Ismaila Diarra asimbura Irambona Eric, naho mu minota ya nyuma Manishimwe Djabel asimbura Mugisha François Master.

Ku munota wa 86, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’aho Kwizera Pierrot yari agushijwe mu rubuga rw’amahina.

Shabban Hussein Tchabalala umaze iminsi atera penaliti za Rayon Sports, yayiteye mu maboko y’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel wanitwaye neza muri uyu mukino.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, aho Rayon Sports isigaje imikino ibiri y’ibirarane.

Wari umukino utoroshye, Rwatubyaye Abdul bamucungiraga hafi mu gihe cya koruneri
Wari umukino utoroshye, Rwatubyaye Abdul bamucungiraga hafi mu gihe cya koruneri

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Eric Irambona, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Mugisha François Master, Kwizera Pierrot, Eric Rutanga, Mugisha Gilbert na Shabban Hussein Tchabalala

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Police Fc: Bwanakweli Emmanuel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe JMV, Munezero Fiston, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Moustapha, Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaïe

Police Fc yabanje mu kibuga
Police Fc yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

APR FC irashboye izagitwara mukeba atakajeabiri

Man valentin yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

abo ba diyaro bamaze iki koko? dore ngo chabarara ra !! muzabanze mwitoze gutera Penarite naho ubundi muratubabaje gusa.

rumbembe yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

uratubabaje reyon !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

habana george yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

ibyishyimo twaterwaga na Rayon birarangiye , nta Rayon mu bantu

habana george yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka