Police Fc ihagaritse umuvuduko w’Amagaju iyinyagira ibitego 4

Ikipe ya Police Fc niyo ibashije gutsinda Amagaju yari ataratsindwa aho yayitsinze ibitego bine kuri kimwe.

Abakinnyi ba Police Fc
Abakinnyi ba Police Fc

Wari umukino wa gatatu wa shampiyona aho Police yari yatsinzwe umukino wa mbere igatsinda uwa kabiri yahuraga n’ikipe y’Amagaju yari imaze gutsinda imikino ibiri yose.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali watangiye uhira Police kuko yahise itsinda igitego ku munota wa mbere cyatsinzwe na Songa Isae bidatinze ku munota wa gatatu Mwizerwa Amini ashyiramo icya kabiri mu gihe Police yongeye kubona igitego cya gatatu ku munota wa 19 cya Songa Isae na none maze igice cya mbere kirangira ari 3-0.

Mu gice cya kabiri Amagaju yagerageje gusatira Police birinda bigera ku munota wa 52 ishakisha igitego gusa yaje kwibwa umugono na Police aho ku munota wa 53 Songa Isae yarobye umunyezamu wari wasohotse atsindira Police igitego cya kane.

Amagaju yanyuzagamo agasatira mu gice cya kabiri yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 75 cyatsinzwe na Ndizeye Innocent maze umukino urangira Police inyagiye Amagaju 4-1.

Nyuma y’umukino umutoza Pablo Nduwimana yavuze ko kuba batsinzwe babitewe no kwibwa umugono mu minota ya mbere aho yagize ati “dutsinzwe n’uburangare bw’ab’inyuma bari bafite igihunga byanatumye batwiba umugono badutsinda biriya bitego”

Abakinnyi b'Amagaju
Abakinnyi b’Amagaju

N’aho ku ruhande rwa Seninga Innocent utoza Police we ngo intsinzi ayikesha kuba yarize imikinire y’Amagaju dore ko ngo yari anazi neza ko itaratsindwa akaba yavuze ko intsinzi yayikoreye.

Abakinnyi babanjemo ba Police

Nzarora Marcel,Ishimwe Zappy,Ndayishimiye Celestin,Twagizimana Fabrice,Habimana Hussein,Nizeyimana Mirafa,Nzabanita David,Mwizerwa Amini,Mico Justin na Biramahire Christophe.

Abakinnyi babanjemo b’Amagaju

Twagirimana Pacifique,Buregeya Rodrigue,Hakizimana Hussein,Niyomwizerwa Celestin,Bizimana Noel,Yumba Kaite,Habimana Hassan,Ndikumana Tresor,Amana Mugisho,Shaban Hussein na Ndizeye Innocent.

Indi mikino y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona uko yagenze:

Ku wa Gatanu tariki ya 20 ukwakira 2017

APR 2-1 A S Kigali

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017

Bugesera FC 1-0 Rayon Sports
Etincelles FC 1-1 Mukura VS
Espoir FC 0-0 Sunrise FC
Kirehe FC 1 – 0 Musanze FC

Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2017

Police FC 4-1 Amagaju FC (Kicukiro)
Gicumbi FC 2-1 Marines (Gicumbi)
Miroplast FC 2 – 1 Kiyovu Sports ( Mironko Stadium)

Nyuma y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona APR iyoboye urutonde n’amanota 7 igakurikirwa n’amagaju na Gicumbi zose zifite amanota 6, Etincelles ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 5 mu gihe zikurikirwa na As Kigali na Rayon Sports zose zinganya amanota 4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka