Police Fc igiye kwerekeza mu mikino ihuza amakipe ya Gipolisi

Ikipe ya Police igiye kwerekeza mu gihugu cya Uganda kwitabira imikino izahuza amakipe ya gipolisi yo mu karere ka Afurika yo hagati n’iburairazuba.

Biteganijwe ko iri rushawa rizatangira kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 30 Kanama 2017 rigahuza amakipe ya gipolisi yo mu bihugu byibumbiye mu muryango EASFCOM (Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism.)

Police igiye kwitabira imikino ihuza amakipe ya gipolisi mu karere ka Afurika y'iburasirazuba n'iyo hagati
Police igiye kwitabira imikino ihuza amakipe ya gipolisi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati

Ubuyobozi bwa Police Fc bukaba butangaza ko bwiteguye kwitabira iryo rushanwa kandi ko bazaryitwaramo neza nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyo kipe CIP Mayira Jean de Dieu.

Aganira na Kigali Today yagize ati ”Iyo mikino turi kuyitegura kandi abakinnyi bameze neza bamaze iminsi bakora imyitozo, igisigaye ni uko ubuyobozi bukuru bwa Police y’igihugu buduha gahunda yo kugenda ubundi tukerekeza Uganda kandi turateganya kwitwara neza ni n’irushanwa rizadufasha cyane”

Police Fc ikomeje imyitozo kuri Stade ya Kicukiro
Police Fc ikomeje imyitozo kuri Stade ya Kicukiro

Seninga Innocent utoza iyo kipe avuga ko ikipe afite ubu, ari ikipe nziza n’ubwo yatakaje Rutahizamu Danny Usengimana akaba atangaza ko iri rushanwa ari umwanya mwiza wo kongera kurushaho kureba imikinire y’abakinnyi be no guhuza umukino wabo.

Mico Jusitin (Ufite Telefoni na Hussein (hagati) ntibari gukora imyitozo kuko barwaye
Mico Jusitin (Ufite Telefoni na Hussein (hagati) ntibari gukora imyitozo kuko barwaye

Uwo mutoza akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018 byanze bikunze ngo yiteguye gutwara igikombe cy’amahoro cyangwa icya shampiyona kubigeraho rero ngo ni ugukomeza gukina imikino myinshi mbere ya shampiyona akaba abona ko iyo mikino ya gipolisi ari imwe muri iyo mikino myinshi.

Kugeza ubu,Police Fc yamaze kugura abakinnyi barimo Nsengiyumva Moustapha na Munezero Fiston bombi bavuye muri Rayon Sports, Nzabanita David na Iradukunda Bertrand bavuye muri Bugesera Fc .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka