Police FC ibaye ikipe ya kane igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2022

Ku uyu wa Katatu tariki 5 Gicurasi 2022,nibwo hasojwe imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro aho ikipe ya Police FC yabaye ikipe 4 izakina 1/2 nyuma y’uko isezereye Etoile de l’Est.

Police FC
Police FC

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC yakiriye Etoile de l’Est nyuma yo kuyitsinda mu mukino ubanza ibitego 2-1.

Muri uyu mukino Police FC byayisabye gutegereza iminota 85 y’umukino kugira ngo isubire Etoile de l’Est iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, Police FC isezerera Etoile de l’Est ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Amakipe ane ari yo APR FC, Rayon Sports ,AS Kigali na Police ni yo yabonye itike yo gukina 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2022 aho APR FC izakina na Rayon Sports mu gihe AS Kigali izakina na Police FC. Imikino izakinwa hagati y’itariki 11 Gicurasi na 17 Gicurasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka