- Police FC
Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC yakiriye Etoile de l’Est nyuma yo kuyitsinda mu mukino ubanza ibitego 2-1.
Muri uyu mukino Police FC byayisabye gutegereza iminota 85 y’umukino kugira ngo isubire Etoile de l’Est iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, Police FC isezerera Etoile de l’Est ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Amakipe ane ari yo APR FC, Rayon Sports ,AS Kigali na Police ni yo yabonye itike yo gukina 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2022 aho APR FC izakina na Rayon Sports mu gihe AS Kigali izakina na Police FC. Imikino izakinwa hagati y’itariki 11 Gicurasi na 17 Gicurasi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|