Pierrot na Camara nibagenda tuzashaka abandi bameze nkabo – Gakwaya

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza ko bwatangiye kuvugana na bamwe mu bakinnyi bayo barangiza amasezerano ngo babe bakomezanya.

Kwizera Pierrot na Moussa Camara bafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona barifuzwa n'amakipe yo hanze ariko ngo Rayon Sports yiteguye kubasimbuza abandi beza
Kwizera Pierrot na Moussa Camara bafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona barifuzwa n’amakipe yo hanze ariko ngo Rayon Sports yiteguye kubasimbuza abandi beza

Umunyamabanga w’iyo kipe Gakwaya Olivier avuga ko yatangiye kuganira na bamwe mu bakinnyi barangije amasezerano.

Agira ati “Abakinnyi bacu bari kurangiza amasezerano twarabegereye ubu sinakubwira ngo ni kanaka ariko bamwe mu barangiza amasezerano twifuza ko twakomezanya twaraganiriye dusigaranye umukino umwe wa shampiyona ndumva bizagenda neza.

Kugura no kugurisha(Mercato)biri kuvugwa mu makipe yose natwe rero ntitwicaye turi no kuganiriza n’abandi bakinnyi bo mu yandi makipe barangije amasezerano tubona ko bagira icyo badufasha.”

Nubwo Gakwaya atatangarije Kigali Today abakinnyi Rayon Sports yaba yifuza, yatangiye no kuvugana nabo hari amakuru avuga ko yifuza myugariro wa Sunrise FC witwa Serumogo Ally n’uwa Police FC witwa Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Gakwaya Olivier yahumurije abafana ba Rayon Sports ababwira ko mu gihe Moussa Camara na Kwizera Pierrot baramutse bagiye mu makipe yo hanze abifuza, bazabasimbuza n’abandi bakinnyi bari ku rwego rwabo.

Ati “Rayon Sports ni ikipe ihora ishaka abakinnyi beza Pierrot na Camara nibagenda tuzashaka abandi bameze nkabo, nk’uko nabo twababonye ku buryo twabashakira no hanze y’u Rwanda mu bindi bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru.”

Abakinnyi barangiza amasezerano muri Rayon Sports barimo Nshuti Dominique Savio,Ndayishimiye Jean Eric Bakame, Munezero Fiston wibereye muri Tanzania,Mugheni Fabrice, Nsengiyumva Mustafa, Nova Byama na Pierrot.

Umunyezamu wa Mukura FC ari mu nzira zerekeza muri AS Kigali

Umunyezamu wa Mukura VS Mazimpaka Andre aratangaza ko yamaze kugirana ibiganiro n’ikipe y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali kandi ngo ibiganiro bigeze kure ku buryo yayerekezamo vuba.

Rayon Sports yatangiye ibiganiro n'abakinnyi barangije amasezerano n'abandi yifuza
Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’abakinnyi barangije amasezerano n’abandi yifuza

Uwo mukinnyi wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Mukura VS, ari na Kapiteni wayo asigaje umukino umwe wa shampiyona ngo amasezerano abe arangiye.

Ariko ngo yamaze kuganira na AS Kigali imwifuza ku buryo ngo ibiganiro bigeze ku kigero cya 70%; nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Ni byo namaze kuganira na AS Kigali kuko ndangije amasezerano na Mukura FC kandi ibiganiro bigeze kure ku buryo ibisigaye ari bike cyane kandi na byo tuzabyumvikana ku buryo bigeze nko kuri 70%.”

Nshimiye Joseph umuvugizi wa AS Kigali yirinze kugira icyo avuga kuri uyu munyezamu kuko yavuze ko nta gahunda bafite yo kuganira n’abakinnyi mbere y’itariki 04 Nyakanga 2017, ubwo igikombe cy’amahoro kizaba.

Akavuga ko bafite abakinnyi benshi bashaka kandi ko bazaganira nabo nyuma y’igikombe cy’amahoro.

Agira ati “Hari abakinnyi dutekereza ariko sinabakubwira ariko icyo nakubwira ni uko tuzaganira nabo nyuma y’igikombe cy’amahoro.”

Nshimiye kandi yanakomeje avuga ko bamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bari bararangije amasezerano aribo Nsabimana Eric Zidane na Murengezi Rodrigue.

Nkuko amakuru atugeraho abivuga ngo AS Kigali si uyu munyezamu gusa iri gushaka wo muri Mukura VS kuko ngo n’abakinnyi nka Ally Niyonzima na Cyiza Hussein Mugabo nabo ngo baba bari mu biganiro n’iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon nishyiremo akabaraga

g yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka