Nyuma y’aho uyu muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi arebye umukino wahuje Rayon Sports na Police Fc kuri Stade Amahoro, yaje guhita anashimira iyi kipe kuba yaregukanye igikombe cya Shampiona.
Gianni Infantino yashimiye Abayobozi, abatoza, abakinnyi ba Rayon Sports, ndetse n’abafana bose ku ishyaka bagaragaje batwara iki gikombe, bagatanga ubutumwa bw’amahoro binyuze mu mupira w’amaguru
Yagize ati “Nshimishijwe cyane no kohereza ubutumwa bushimira Rayon Sports ku gikombe begukanye cya shampiyona cya munani muri rusange.”
“Iki gikombe ni umusaruro w’ubwitange n’ishayaka bya buri wese wabigizemo uruhare nkaba nshimira abakinnyi,umutoza ,ubuyobozi,abashinzwe tekiniki n’itsinda ry’abaganga ndetse n’abafana kuri iki gikorwa gikomeye.”
“Mu izina ry’umuryango wose w’umupira w’amaguru , ndashimira Rayon Sports n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bufatanye bwabo mu gutanga ubutumwa bwiza bw’umupira w’amaguru." Gianni Infantino, Umuyobozi wa FIFA
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
ya kipe burya irakaze no ku isi yahogoje abera burya se hhhhhh ni ikipe y’Imana koko nanjy ndemeye sana
rayonsport gendawaratsinze niburayi urakunzwe
Rayon sport si murwanda gusa bayikunda gusa birumvikanako nawe yavugishije ukuri ni equipe nziza ntawutakwifuza kuyifana rayon oye oye squared
Rayon sport nikipe nziza cyane ubivuzukiri arko harimo abayobozi bayo batuma yitwara nabi
erega Rayon in ikipe ya rubanda uretse bake abashaka ko yasenyuka ariko ntibateze kubigeraho,n’abanyamahanga bakunda rayon kdi nayo ikabakunda.