Perezida wa FIFA yashimiye Rayon Sports kuba yaregukanye igikombe cya Shampiona

Mu ibaruwa yandikiye Ferwafa, Perezida wa FIFA yashimiye ikipe ya Rayon Sports kuba yaregukanye igikombe cya Shampiona cya munani

Nyuma y’aho uyu muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi arebye umukino wahuje Rayon Sports na Police Fc kuri Stade Amahoro, yaje guhita anashimira iyi kipe kuba yaregukanye igikombe cya Shampiona.

Perezida wa FIFA yashimiye ikipe yaniboneye ikina, aho yanganyaga na Police 2-2 kuri Stade Amahoro
Perezida wa FIFA yashimiye ikipe yaniboneye ikina, aho yanganyaga na Police 2-2 kuri Stade Amahoro
Gianni Infantino aheruka mu Rwanda ashyira ibuye ry'ifatizo kuri Hoteli ya Ferwafa
Gianni Infantino aheruka mu Rwanda ashyira ibuye ry’ifatizo kuri Hoteli ya Ferwafa

Gianni Infantino yashimiye Abayobozi, abatoza, abakinnyi ba Rayon Sports, ndetse n’abafana bose ku ishyaka bagaragaje batwara iki gikombe, bagatanga ubutumwa bw’amahoro binyuze mu mupira w’amaguru

Yagize ati “Nshimishijwe cyane no kohereza ubutumwa bushimira Rayon Sports ku gikombe begukanye cya shampiyona cya munani muri rusange.”

“Iki gikombe ni umusaruro w’ubwitange n’ishayaka bya buri wese wabigizemo uruhare nkaba nshimira abakinnyi,umutoza ,ubuyobozi,abashinzwe tekiniki n’itsinda ry’abaganga ndetse n’abafana kuri iki gikorwa gikomeye.”

“Mu izina ry’umuryango wose w’umupira w’amaguru , ndashimira Rayon Sports n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bufatanye bwabo mu gutanga ubutumwa bwiza bw’umupira w’amaguru." Gianni Infantino, Umuyobozi wa FIFA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

RAYON NDAYISHYIGIKIY %

SYLVIE GRANDE yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Yari igikwiye kuko harihashyize imyaka myinshi yaragishatse yarakibuze,gusa ubutaha bajye bibanda mugukinisha AbanyaRwanda kugirango bateze imbere abene Gihugu nka APER

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ntureba umuyobozi nkunda umugabo ntacyo ampaye abivuze neza ati:rayon sports yatanze ubutumwa bw’amahoro kdi izakomeza ibutange dimenche umutambagiro turawiteguye FERWAFA mudufashe muduhe ahantu hagari kuri stade Amahoro dushimangire neza ubutumwa bwa mahoro ku Mahoro stadium muduhe nicyo gikombe rwose twaragiharaniye

serindwi laurent yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Blue is the colour

Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Haaaa! bamwe batangiye kuvugishwa n’uko umwera yikundiye ikipe? Erega ibikorwa birivugira, n’utari yemera izamwemeza.

srabucya yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

ooooooooo rayon uruwambere pe tuzagukunda twongere tugukunde eeeyee eyeye tuzagukunda nabanyamahanga bagukunde tuzagukunda

Ntirenganya Egide indatwa yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

nubundi uwakunze yakunda Rayon, dukunda Rayon,

rayon 2 yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

COLOUR IS BLUE ORTHERS BEHIND ITS BULLSHITS..
RAYON SPORT OYEEEEEEEEEEEE

MUGABO ALEXIS yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Sasa yewe bajiginywe nyine.ayo ni amateka nayo yanditse.byumvuhore yarabiririmbye,abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda rayon.nta yindi

Emmy yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ahoooo umunyabihanga ATI; mbibuba(mbivuga) nabanyamahanga barayifana knd ntawutayikunda keretse abijijisha kubwibyo FERWAFA niyumve ibyo Rayons isaba twitwarire igikosi kumukino wa APR kuko niho tugikeneye kuko urumva ko na Infantino ashyigikiye Rayon @dukunda

kamu yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ariko se aba Rayon muzakomeza kwibutswa kugera ryari ko ikipe yanyu Rayon sport atari ikipe ya rubanda ko ikipe yigihugu ihari izwi ikaba ari AMAVUBI, mutwiyitirira twese abanyarwanda ninde wababwiye ko abanyarwanda twese turi abakunzi ba rayon sport, cyakora yenda nubujiji bubibatera kuko bitabaye ibyo ntimwakwitiranya ikipe yigihugu na FT Club yanyu, nizere ko muzikora!

Annet yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Rayon oyee!!horana instinzi!!congs umutoza,abakinnyi,nabafana!!ni ishena rigihugu courage!!!

Syprite yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka