Perezida wa FERWAFA yashwishurije abari bamuhaye amasaha 48 ngo yisobanure

Nyuma yo gusabwa ibisobanuro bitarenze amasaha 48 ku mikoreshereze y’umutungo, Umuyobozi wa FERWAFA yamenyesheje abamuhaye ayo masaha ko nta burenganzira babifitiye

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa yasobanuye ibijyanye n'amafaranga yavugwaga ko yayigeneye atayakwiye
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa yasobanuye ibijyanye n’amafaranga yavugwaga ko yayigeneye atayakwiye

Kuri uyu wa mbere ni bwo hari hagiye hanze ibaruwa yari yanditswe n’abagize Komite Nyobozi ba Ferwafa barangajwe imbere na Visi-Perezida Kayiranga Vedaste, iyo baruwa ikaba yaragazaga ko abo bagize iyi Komite Nyobozi batishimiye imikoranire iri hagati yabo n’Umuyobozi wa Ferwafa.

Banagaragaza ko hari amafaranga uyu muyobozi yigeneye atari ayakwiye, aha Kayiranga Vedaste akaba yari yatangarije Kigali Today ko bategereje ko ayo masaha 48 ashira bakabona kumenya umwanzuro bazafata

Nyuma yaho, ubuyobozi bwa Ferwafa mu itangazo rigenewe abanyamakuru bwohereje kuri uyu wa kabiri, bwasobanuye ko aba bagize iyi komite badafite uburenganzira bwo kumutumiza ngo atange ibisobanuro, ko ahubwo ibi bizakorwa mu nteko rusange.

Ibisobanuro byatanzwe kuri iyi baruwa:

1. Icyemezo cyo gusaba kwishyurwa mafaranga ($20,000):

Ku wa 08/06/2017, CAF yagejeje kuri FERWAFA ibaruwa yandikiye amashyirahamwe yose yo muri Afurika bayemerera amafaranga angana na $100,000. Ayo mafaranga yemejwe na Perezida wa CAF Bwana Ahmed mu nteko rusange yabaye mu kwezi wa Gatatu uyu mwaka.

Muri aya mafaranga yoherejwe kuri konti ya FERWAFA, harimo $20,000 (titre d’indemnités compensatrices pour chaque Président de federation) agenewe Perezida wa FERWAFA, $50,000 agenewe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana hamwe na $30,000 agenewe gufasha abasifuzi bo mu Rwanda.

Nk’uko Perezida wa FERWAFA, Bwana Nzamwita Vincent yabyemereye abanyamuryango mu Nteko Rusange isanzwe iheruka kubera I Rubavu kuwa 25/03/2017, 50% by’ayo mafaranga agenewe ku giti cye nka Perezida wa FERWAFA, azahabwa abanyamuryango ba FERWAFA. Perezida wa FERWAFA arasaba ko n’undi muyobozi wa FERWAFA uzatorwa yakomeza n’uyu muco wo gufasha abanyamuryango.

2. Ku kibazo cy’imisoro cy’aya mafaranga:

Nyuma yaho Pereziza wa FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent aboneye ibaruwa ivuye muri CAF imwerera ayo mafaranga, yasabye Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari muri FERWAFA ko aya mwishyura yose (net) kuri konti ye hanyuma FERWAFA ikazishyura imisoro isabwa. Gusa nyuma yaho Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari yagiriye inama Perezida ko imisoro y’ayo mafaranga itakagombye kwishyurwa na FERWAFA ahubwo ariwe bwite wakagombye kuyishyura. Ibi byatumye Perezida wa FERWAFA yegera Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kugirango asabe ubusobanuro buhagije ku misoro y’ishyurwa ku mafaranga nk’aya y’inkunga aba yoherejwe na CAF. Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagiriye inama Perezida wa FERWAFA ko yishyura imisoro nk’uko itegeko ribigena hanyuma akozohereza ubusobanuro by’ayo mafaranga y’imisoro yishyuwe (justificatifs) muri CAF kugirango ayo mafaranga asubizwe (reimbursement), bityo amafaranga y’imisoro azishyurwa ntago azava muri FERWAFA ahubwo azava kuri aya $20,000 yagenewe Perezida wa FERWAFA, kandi ibi birimo gukorwa.

3. Ku kibazo cyo gufata imyanzuro bitanyuze muri Komite Nyobozi ya FERWAFA:

Nta cyemezo na kimwe Perezida wa FERWAFA, Bwana Nzamwita Vincent yari yafata mw’izina rye bitanyuze mu nama ya Komite ya Nyobozi ya FERWAFA muri iyi myaka ine amaze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Rero ibyo bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bagenda batangaza ntaho bihuriye n’ukuri. Imyanzuro y’izi nama za Komite Nyobozi zagiye zifata ibyemezo bitandukanye zirahari kandi zabihamya.

4. Gutumiza inama ya Komite Nyobozi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) kugirango Perezida wa FERWAFA abahe ibisobanuro;

Nta burenganzira nta bumwe abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bafite bwo gutegeka Perezida wa FERWAFA gutumiza Inama ya Komite Nyobozi kugirango atange ibisobanuro ku kibazo runaka. Ibisobanuro birebana n’ikoreshwa ry’aya mafaranga bizahabwa Inteko Rusange ya FERWAFA.

Ibaruwa yari yanditswe n’abagize Komite Nyobozi ya Ferwafa

Ferwafa yanagaragaje ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryanditse rigaragaza amafaranga agomba guhabwa abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika

Ibaruwa ya CAF yohererejwe Nzamwita Vincent de Gaulle imwereka amafaranga yohererejwe
Ibaruwa ya CAF yohererejwe Nzamwita Vincent de Gaulle imwereka amafaranga yohererejwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Degaulle ati: 50% azahabwa abanyamuryango ba FERWAFA avuye kuri personal account yanjye ! ....as just a gift from myself ! kuki se iyi 50% ya 20,000USD atagumye kuri account za FERWAFA ngo azahabwe abanyamuryango ariho aturutse ???? administration ya FERWAFA na Degaulle ni unique kabisa! iby’ i misoro nabyo arabeshya !

Felix Shemas yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

ariko se ko ndeba FERWEAFA kabaye nk’akarima ko gusaruriramo bacuranwa(basahuranwa)ikimbabaza nuko iyi myanya ihabwa abantu badafite n’amateka mu bikorwa by’umupira w’amaguru niyo mpamvu usanga ntaho tunagera kurwego mpuzamahanga, njyewe iyo mbitekereje agahinda karanyica

Umuhire Neophite yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

Imitekerereze cyangwa se imikorere nk’iyi ku bantu bamwe bumva ko bari hejuru y’amategeko kubera relation bafitanye n’abayobozi b’inzego zo hejuru ni bimwe mubidindiza sports n’izindi nzego zimwe na zimwe mu Rwanda. Kandi igitangaje nuko abo bantu iyo babuze uwabashyigikira muri izo fraude zabo nibo usanga biyahuye cyangwa bagahunga igihugu ngo umutegetsi runaka arabarwanya ahubwo aribo birwanya. Kuko Imana iba yarabahaye inyongezo ngo bikosore bakinangira "kuko iyibye ihoramo". Murakoze

gruec yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

None aramutse adatowe, kdi yarihembye umwaka wose, uwamusimbura we yakora ate? Kuki atabanje ngo afate amezi abiri, yari amaze gukora, noneho andi azajye agenda ayafata buri kwezi? Harimo akantu!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

None se uko ubibona muri iriya nyandiko ya CAF hari aho ubona handitse ko azajya ayafata buri kwezi ko handitseho 20% indemnites compesatrice pour chaque President de la federation ntaho bandiste ko ari buri kwezi ni aya President waba usigaje ukwezi cyangwa umwaka iyo aje aba ari aya President uriho ibyo byo kuvuga amezi abiri asigaye ntabyo. Ubwo uzatorwa ejo bundi azategereze nawe azayabona nibayohereza kuri mandat ye.
Icyo nabonye iriya nzu ya FERWAFA yuzuyemo abanyamatiku n’ishyari gusa

Mukesha yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka