Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascène yeguye

Uwari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya.

Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascène yeguye
Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascène yeguye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Yagize ati "Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru”.

Sekamana yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Nzamwita Vincent de Gaulle
Sekamana yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Nzamwita Vincent de Gaulle

Muri iyo baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Asezeye twabishakaga ariko se? MASHAMI we aracyaryamye n’i dollar rizira impinduka? Babandi se akorana nabo ba Bakame na ba HARUNA bite? Erega na Minisport Akwiriye kubaherekeza, Afande burya Umu Jeshi burya Apfa kigabo ariko n’abariya Bana (Bariya baryi) usige uberetse umuryango wanyuzemo bajya babesha ko batawuzi

ABUBU yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Gusa umuntu wateguye iyi baruwa akayishyiraho ikirango cya Ferwafa kandi Umuntu yanditse ku giti cye ntabwo bisobanutse? Bibaye ari byo umupira wacu waba ufite ibibazo bihetse ibindi.

Papy yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka