Perezida wa Etincelles FC yeguye

Uwari Perezida wa Etincelles FC, Hitayezu Dirigeant, amaze kwandikira ubuyobozi bw’iyo kipe abumenyesha ko yeguye ku nshingano zo kuba Perezida wayo.

Mu ibaruwa yahaye abagize Komite Nyobozi ya Etincelles ndetse akanamenyesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, yavuze ko kubera inshingano nyinshi atakibona umwanya wo kwita kuri Etincelles FC uko bikwiye.

Mu Kiganiro Kigali Today yagiranye na Hitayezu Dirigeant yemeje ayo makuru, aho yagize ati " Ni byo koko nanditse negura ku nshingano zo kuba Perezida wa Etincelles".

Ati "Mu by’ukuri mfite imirimo myinshi yaba iyanjye ndetse n’ireba urugaga rw’abikorera, navuga ko guhuza izo nshingano zose no kuba Perezida wa Etincelles FC bituma ntayibonera umwanya ukwiye. Nahisemo gusezera kuri uwo mwanya kugira ngo mparire abafite umwanya uhagije".

Hitayezu Dirigeant asize ikipe ya Etincelles FC mu makipe umunani agomba guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Hitayezu yatorewe kuyobora Etincelles FC ku itariki ya 22 Kamena 2020 asimbuye Ruboneza Gedeon. Nyuma yo kwegura ikipe iraba iyoborwa na visi Perezida wayo, Ndorimana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka