Mu gihe Igikombe cya Afurika giteganyijwe gutangira mu gihe kitarenze ukwezi, ku ya 9 Mutarama 2022, ibihuha byinshi byavugaga ko iri rushanwa rishobora gusubikwa cyangwa guhagarikwa.
Ibi bije nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’amakipe y’i Burayi (ECA), adashaka kurekura abakinnyi bayo bo muri Afurika ko berekeza muri Cameroun, ahanini kubera ko ritizeye umutekano w’ubuzima bwabo.
Ariko mu itangazo CAF yashyize ahagaragara, ryemeza ko nta kabuza igikombe cya Afurika kizabera ku gihe cyateganyijwe, kuko nta nta mpamvu zigaragara zatuma gikurwaho.
Mu ruzinduko rwe muri Cameroun, Perezida Motsepe, yatangaje ko biteguye kwereka isi ibyiza by’umupira w’amaguru muri Afurika no kwakira abashyitsi.
Motsepe yagize ati "Twiteguye kwereka isi ibyiza by’umupira w’amaguru muri Afurika, ariko kandi n’ibyiza byo kwakira abashyitsi muri Afurika. Abanyafurika bita ku bantu kandi bakunda abantu".
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24, abakinnyi bakazajya bapimwa kenshi ndetse abafana bemerewe kwitabira imikino ni aberekanye ko bakingiwe ndetse bipimishije Covid-19.
Cameroun yagombaga kwakira CAN 2019, ariko iryo rushanwa ryimurirwa mu Misiri nyuma y’uko bigaragaye ko icyo gihugu kitari cyiteguye. Ibyo byatumye gishumbushwa irushanwa rya 2021, ariko na ryo ryigizwa inyuma amezi 12 kubera Covid-19.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|